Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza Mbungu usanzwe ari Guverineri wungirije wa Kinshasa ahetswe n’umuturage.

Kuri uyu Gatandatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwira kwijwe ifoto igaragaza Mbungu ahetswe n’umuturage ,Ku bantu barebye ifi foto yagaragazaga ko yahetswe kubera umuvu w’imvura.

Ngo ibi byatewe nuko Umujyi wa Kinshasa wibasiwe n’imvura idasanzwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku Gatatu w’iki cyumweru. Yaguye mu gihe cy’amasaha agera kuri itanu, bituma tumwe mu duce twa Kinshasa twuzura.

Mu ruzinduko yagiriye muri Komini za Lemba na Mont-Ngafula, Guverineri wungirije wa Kinshasa, Néron Mbungu byabaye ngombwa ko ahekwa ku mugongo ngo abashe gutembere ahantu hari amazi menshi.

Nyuma yo gusura uduce dutandukanye, Mbungu yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kugira icyo bakora bwangu mbere yuko ikibazo gikomera cyane mu gihe imvura ikomeje kuba nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU