Umunyamideli w’umunyarwandakazi Mimi Mirage uba ku mugabane w’iburayi kuri uyu munsi yizihiza isabukuru ye y’amavuko yashyize hanze ifoto ikomeje kuvugisha benshi  ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ifoto Mimi Mirage yashyize hanze mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko ikomeje kuvugisha benshi

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo habaga amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda aho yari ashyigikiye Miss Mwiseneza Josiane waje no gutorwa n’uwakunzwe na banyarwanda aho yaje kumuha Impano y’imodoka ndetse akanamwemerera ko azajya akomeza kumufasha mu bikorwa bye.

Mimi mirage ubusanzwe wibera ku mugabane w’iburayi aho akorera akazi k’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’imideli nyuma yo gushyira ifoto ye igaragaza imiterere y’umubiri we  yahise anatangaza ko kuri uyu munsi afite isabukuru y’amavuko .

Ifoto Mimi Mirage yashyize hanze mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko ikomeje kuvugisha benshi

Benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bakibona iyo foto yashyize hanze yizihiza isabukuru y’amavuko, bagiye bashyiraho ibitekerezo byinshi bitandukanye aho bamwe bamubwiraga ko ateye neza abandi   bakamwifuriza isabukur nziza

Bamwe mu nshuti ze batashatse ko amazina yabo atangazwa hano batubwiye ko uyu mukobwa buri mwaka akunda gutungurana agategura ibirori byo kwiziiza isabukuru ye y’amavuko ahantu hahenze mu bice bimwe na bimwe ku mugabane w’uburayi, n’uyu mwaka bika aruko bimeze kandi nawe nkuko yabitangaje ngo yishimira kubona buri mwaka hari ikintu agenda yunguka mu buzima bwe harimo no kuba ibikorwa bye bikomeza kugenda  byaguka cyane.

Ubusanzwe bimwe mu bikorwa bya Mimi Mirage bizwi hano mu Rwanda nuko ahafite amaduka yambika abagore ndetse akaba afite nirindi tsinda ahuriyrmo n’inshuti ze ryo gufasha abatishoboye harimo no kugeza ku barwayi badafite ababitaho ubufasha bwo kwivuza ndetse no kubaho

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU