Ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Tanzanie harimo gucicikana ifoto ya Harmonize ari kumwe Zari nyuma y’igihe uyu muhanzi atandukanye na WCB Wasafi inzu itunganya umuziki ya Diamond agahita ashinga iye.

Harmonize yashinze inzu ye bwite izajya ifasha abahanzi ayiha izina rya “Konde boy world wide” none kuri ubu hagaragaye ifoto ari kumwe n’umubyeyi w’abana babiri ba Diamond Platnumz Zari Hassan bamaze igihe kingana n’umwaka batandukanye ndetse mu ntangiriro z’Ukwakira Diamond yabyaranye undi mwana n’umunyamakuru wo muri Kenya Tanasha Donna.

Harmonize ashyize hanze indirimbo ye ya mbere kuva yatangaza ko afite inzu ye shya itunganya umuzika ya ” Konde boy world wide” ayita “uno” ndetse muriyo ndirimbo yagarutse ku mubano wa Diamond platnumz na Zari ubwo wasenyuka ndetse bakanatandukana bafite abana babiri.

Ifoto ya Umuhanzi Harmonize yashyize hanze ari kumwe na Zari

ifoto ya Umuhanzi Harmonize yashyize hanze ari kumwe na Zari

indirimbo shya ya Harmonize “uno” nyuma yo gushinga konde boy worldwide.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU