Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 219 ku kibuga  cy’umupira w’amaguru  cya Cercle Sportif  de Kigali hazabera umukino  uzahuza Ikipe y’abanyamakuru ba Rwandan Showbiz Journalist Forum (RSJF Fc n’ikipe ya Minisiteri y’ubutabazi MINEMA

Uyu mukino  uzatangira kw’isaha ya saa cyenda z’amanywa  ni umukino ubaye mu gihe  minisiteri y’ubutabazi iri mu kwezi kwo kwirinda  ingaruka ziterwa n’ibiza mu ghe nk’iki cy’imvura nyinshi  iri kugwa mu duce  dutandukanye  tw’igihugu , uy mukino kandi ni uburyo bwiza bwo kwagura imikoranire  ya hafi na bimwe  mu bigo bya Leta mu rwego  rwo kumenyekanishya ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro.

Nkuko  twabitangarijwe  n’umwe  mu bahagarariye Minisiteri y’ubutabazi uyu mukino uyu  mukino uzatangirwamo  ubutumwa bujyane no kurwanya Ibiza  ndetse nuko babyirinda bakanarinda abandi .

Ku ruhande rw’ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda  Bwana Rutaganda Joel we yatangarije  Kigalihit yadutangarije ko nyuma yo kubwirwa ko bafite umukino na Minisiteri y’Ubutabazi bahise batangira imyitozo ikomeye cyane mu rwego rwo kugira uwo mukino  bazabashe kuwitwaramo neza .

Yagize ati “ tumaze igihe  dukina imikino ya gicuti n’ibigo bitandukanye  ntitwigaragaze nkuko biri  ugasanga ikipe yacu iri kugaragaza inteintegerya bigatuma umusaruro wacu uba mukeya cyane .

Yakomeje agira   avuga ko  kuva mu mpera z’icyumweru gishize batangiye imyitozo ku  ku kibuga cya Apade aho nyuma y’akazi bahurira  bagakora kugira babashe  kwongera imyuka  ndetse n’igufu .

Mu gusoza  yasabye abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda baba ari abamaze kujya mw’ihuriro ndetse n’abatarajyamo ko igihe ari iki kugira ngo  bafatanyirize hamwe  kugira ngo bateze umwuga wabo imbere kandi abashishikariza kuza bakifantanya na bagenzi  babo .

Ubusanzwe  ikipe y’abanyamakuru b’imyidagaduro  mu Rwanda baterwa inkunga  na Magasin Sport Class isanzwe icuruza imyenda  ya sport aho mushobora kuyigana mukihahira ku biciro byiza   kugira ngo mukore imyitozo mukeye  undi muterankunga   bafite ni Dr Kintu  nyiri Fame Lounge ahantu heza ushobora gusanga serivise nziza  byaba kubyo kurya ndetse no kunywa  ,waba ushaka no kunonora imitsi ukigira muri Sauna  na Massage utasanga ahandi .

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU