Igor Mabano umuhanzi nyarwanda uheruka muri Rwanda Day yabereye mu budage ku wa 4 Ukwakira akoreye impanuka y’imodoka mu karere ka Huye imodoka yihirika inshuro eshatu ariko we nabari bayirimo bose bakomeza kuba bazima.

Imana ikingiye ukuboko umuhanzi Igor Mabano nubwo imodoka yihiritse 3

Uyu muhanzi wari uvuye mu munsi mukuru wa mushiki we wari wahawe isakaramentu ry’ugukomezwa yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko yagonganye n’ikamyo uwari uyitwaye ahita abura ariko Imana yakinze ukuboko ntihagira uwitaba Imana na Igor Mabano yakomeretse ukuboko gusa nabo bari kumwe bose bakomereka bidakanganye.

Umuhanzi Igor mabano wakoreye impanuka ahazwi nko kuri arrete ku muhanda uva huye werekeza i  Kigali, yize mu ishuri ryigisha muzika ryahoze ku Nyundo anahaba umurezi yabyaje umusaruro ubumenyi yahakuye akundwa mu ndirimbo nka “back,dear mashuka,iyo utegereza too late n’izindi nyinshi”

Imana ikingiye ukuboko umuhanzi Igor Mabano nubwo imodoka yihiritse 3

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU