Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 hashize imyaka cumi n’ibiri (12) hibukwa umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, Lucky Philip Dube wishwe mu mwaka 2007 ku itariki nkiyi.

Lucky Philip Dube, wakunze kwitwa Lucky Dube, ni umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, waranzwe no gukora ndetse no gukunda injyana ya Reggae.

Yavutse tariki 3 Kanama 1964, ahazwi nka Mpumalanga mu gace ka Ermelo muri Afurika y’Epfo, yatabarutse tariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville. Ubu umubili we uruhukiye hafi ya Newcastle, mu ntara ya Kwazulu Natale.

Nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho.

Ariko televiziyo ya CNN yo ivuga ko Lucky byaturutse ku kuvuka kwe mu buryo bugoranye, kuko yavutse ari inda ivuyemo itagejeje igihe, ariko akabaho.

Gusa Dube byo ngo bikaba bivuga imparage (Zébre), akaba yarakuze arerwa n’umubyeyi umwe, we n’umuvandimwe we witwa Joe.

Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto mu gihugu cye mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu, ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu. Akenshi yabaga ashakaga kurwanya ivangura rishingiye ku bwoko, ku ruhu no guheza kandi ahamagarira abantu kugira ubumwe hagati yabo.

Ku myaka 18 Dube ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari naryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul”, mu mwaka w’1982 ari nayo yatumye afawa nk’umuhanzi uhamye.

Indirimbo zigize Album ya mbere Dube ntyigeze aziyandikira, uretse Album zindi zakurikiye iya mbere, kuri Album nka Rastas Never Die yasohotse mu mwaka w’1984, niho yagaragarije uruhare runini ku itegurwa ryayo bitandukanye n’iya mbere.

Lucky Dube watabarutse ku myaka 43, yari amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae, yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose; nka “Ghana Music Awards” yahawe mu mwaka wa 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka (Artiste International de l’Année) n’icya “World Music Awards de Monte Carlo”, icya “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza ndetse n’ibindi.

Lucky Dube yari yubashywe ku rwego rw’abahanzi b’ibirangirire nka Peter Gabriel, Sinead O’Connor, Michael Jackson, Seal, Ziggy Marley, Céline Dion, Sting, n’abandi

IBY’URUPFU RWA LUCKY DUBE

Lucky Dube yishwe arashwe bivugwa ko abamwishe bashakaga kwiba imodoka yari atwaye kuko yari ihenze cyane ndetse yari mu zahigwaga.

Yahitanywe n’abagizi ba nabi, yicirwa mu maso y’abana be babiri bari kumwe mu modoka, uw’umuhungu wari ufite imyaka 16 ndetse n’umukobwa wari ufite imyaka 15. Lucky Dube yaje gushyingurwa ahari ubushyo bwe hafi y’agace ka Newcastle.

Kuva ubwo abanditsi batandukanye batangiye kwandika kuri nyakwigendera Lucky Philip Dube.

Lucky Dube yatabarutse mu mwaka wa 2007 yiteguraga gufungura igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo ku nshuro ya mbere kibereye ku mugabane w’Afurika, mu mwaka wa 2010.

Urupfu rwe rwahungabanyije benshi barimo abayobozi bakomeye nka Tambo Mbeki wari umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo, abamikazi batandukanye, abahanzi n’abandi. Mu gihugu hose hahise hatangazwa ko igihugu kirimo ibikorwa by’iterabwoba biri gukorwa umusubirizo.

Umuhanzi Gramps Morgan yahise akora indirimo yamuhimbiye yise “Always & Forever”.

KANDA HANO UREBE ZIMWE MU NDIRIMBO ZA LUCKY DUBE ZAKUNZWE CYANE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU