Ubuyobozi bwa Mukura VS bwahagaritse Olivier Ovambe wari umutoza mukuru w’iyi kipe ngo kubera imyitwarire mibi ku kibuga no kudatanga umusaruro ushimishije. Uyu mutoza kandi yari yanenzwe na Rayon Sports yari yamukoresheje igerageza.

Mathurin Olivier Ovambe ukomoka muri Cameroun yari yasimbuye Francis Haringingo wari wafashije Mukura VS kujya mu irushanwa nyafurika rya CAF Confederation Cup nyuma aza kwerekeza muri Police FC.

Ovambe wanagaragaye muri CECAFA Kagame Cup atoza Rayon Sports, yinjiye muri Mukura asabwa igikombe nibura mu myaka ibiri yari yasinyiye muri iyi kipe ubu yamwirukanye.

Ku munsi w’ejo ubwo Mukura yakinaga na SunRise, umwe mu bakinnyi b’iyi kipe y’i Huye yagize imvune, Ovambe ahita yiruka ajya mu kibuga agiye kumuvura, umusifuzi ahita amuha ikarita y’umuhondo [mu buryo bwo kumusaba kudakomeza kwitwara nabi].

Nyuma yongeye gushyamirana n’abasifuzi bamuha ikarita itukura bamwohereza kwicara mu bafana.

Uyu mutoza wari wakoze igeregezwa muri Rayon Sports ikaza kumugaya, ubuyobozi bwa Mukura buvuga ko bwamuhagaritse kubera iyi myitwarire idahwitse.

Mukura imaze gukina imikino ibiri muri shampiyona ya 2019-2020, ifite amanota abiri kuko yanganyije imikino yombi uwo yahuyemo na Espoire FC bari banganyije 1-1 naho uwo yakinnye ejo na SunRise banganya 0-0.

Ubuyobozi bwa Mukura VS  kandi buvuga uretse iriya myitwarire mibi Ovambe yagaragaje ejo, atari ari no gutanga umusaruro bari bamutegerejeho

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU