Muri Australia, Intama yitwa Chris yo mu bwoko bwa Merino zizwiho kugira ubwoya burerebure kandi bworohereye ikaba yarigeze kwamamara ubwo byemezwaga ko  ariyo ifite ubwoya bwa mbere bwinshi kw’isi yapfuye.

Intama yitwa Chris irusha izindi zo ku isi ubwoya bwinshi yapfuye

Iyi ntama yavuzweho cyane mu mwaka 2015 ubwo byatangazwaga ko ubwoya ifite ubusanzwe intama ibumera mu myaka itandatu yose, aho hamwe bayivanyeho ubwoya bupima 41.1 kg. Byaje kwemezwa ko ariyo ntama ya mbere kw’isi ifite ubwoya bwinshi.

Kuri uyu wa kabiri, abita ku buzima bw’iyi ntama mu rwuri rw’ahitwa New south Wales muri Australia, batangaje ko yapfuye izize imyaka myinshi benshi bita izabukuru.

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa internet, abakozi bo ku rwuri rwa Little Oak Sanctuary banditse bati “tubabajwe cyane no kubura iyi ntama nziza, ifite ubuhanga kandi ikagira urugwiro.”

Bitekerezwa ko iyi intama yitwa Chris yari ifite imyaka 10 y’amavuko iki kikaba ari ikigero cy’imyaka muri rusange intama yo mu bwoko bwa merino imara.

Chris yaje kugira abafana benshi ubwo yabonekaga igatabarwa iri hafi ya Canberra, umurwa mukuru  wa Australia, mu myaka ine ishize.

Icyo gihe impuguke mu mibereho myiza y’inyamanswa baburiye ko uburemere bw’ubwoya bwayo bwari bushyize mu kaga ubuzima bwayo kuko bwari bukubye hafi inshuro eshanu ubwo intama isanzwe igira.

Ubwoya bw’iyi intama yitwa Chris bwaje kogoshwa nyuma na Ian Elkins, intyoza mu kogosha intama muri icyo gihugu ,wavuze ko ku myaka 35 yari amaze muri ako akazi atari bwigere na rimwe abona ikintu  nk’icyo.

Abaturage bo muri Australia babarirwa mu magana bitanze nk’abakorerabushake buri umwe ashaka gutunga iyo ntama akayitabwaho .

Ikoti ryakozwe mu bwoya bwayo ryaje gushyirwa mu nzu Ndangamurage ya Australia ngo bajye naryo barireba

Inkuru y’ubwo bwoya bw’iyi ntama yanatangajwe mu gitabo cy’amafoto ku bw’ishyirahamwe ryo mu bwongereza rirwanya guhohotera inyamswa [rspca] .

Mu minsi micye ishize, intama Chris yari yaragaragaye ifite ubuzima bwiza, nkuko Kate K Uke wari ushinzwe kuyitaho abivuga, yabwiye ikinyamakuru The Canberra Times ko “urupfu rwayo rwaje giturumbuka.”

Urwuri yabagamo rwongeyeho ko nubwo iyo ntama Chris yari izwi cyane kubera kugira ubwoya bwinshi, ku bahakora bo yari ivuze ibindi bintu byinshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU