Ku mugoroba wo ku wa Hatandatu tariki ya 19 ukwakira 2019  muri  Kigali  Exhibition ahazwi nka camp Kigali habereye ibirori byo gusoza amarushanwa y’abanyempano azwi nka Talent Zone aho abanyempano bamwe batahanye ibyishimo byinshi.

Ibyo birori byari byitabiriwe n’abantu  benshi  cyane baje  buri wese afite uwea je gufana , ubwo byatangiranaga habanje kwerekanwa kanama  nkemurampaka  kari kagizwe na Mc Tino, Aissa Cyiza, hamwe na Simon.

Aka kanama   nyuma yo kureba uko abageze ku munsi wa nyuma  bitwaye katangaje ko itsinda Wasafi  Crew  ariryo ryahize abandi mu cyiciro cy’amatsinda ya babyinnyi  rihabwa  igihembo cya Miliyoni imwe  (1.000.000Frw ) rikurikirwa  na KDP ryahawe  ibihumbi magana atanu (5.00.000Frw ) naho ku mwanya wa gatatu haje  Vision stars  yahawe  300.000 Frw .

Nyuma  yo guhemba amatsinda y’ababyinnyi hakurikiye  guhemba abahataniye  mu kwerekana impano zabo mu itangazamakuru maze uwitwa Mitima Chris abereka igihandure yegukana umwanya wa Mbere  ahembwa  Miliyoni  1  ahita anahabwa akazi  kuri oyal  FM   uwa kabiri  yahawe  ibihumbi 300 naho uwa  gatatu  ahabwa 200 banemererwa kwimeyereza ako kazi  kuri Royal Fm

Iradukunda Djibril uhagarariye Wasafi Crew yadutangarije  ko aya mafaranga batsindiye agiye kubafasha kwagura impano yabo yo kubyina ndetse barusheho kwagura itsinda ryabo barekana ko umwuga wo kubyina nawo ari umwuga ushobora gutunga uwukora.

Mitima Chris wahize abandi mu kuvugira kuri Radio yaadutangarije ko inzozi yahoranye kuva mu buto bwe abashije kuzikabya, kuko yifuje kujya mu mwuga w’itangazamakuru ariko ababyeyi be ntibamukundire ahubwo bakamwereka ibindi agomba kwiga.

Prof Simon Gicharu Umuyobozi Mukuru wa kaminuza ya Mount Kenya, yijeje abategura Talent Zone ko azatera inkunga iki gikorwa mu myaka 5 iri mbere mu gufasha kuvumbura impano zabuze aho zimenera ngo nazo zamamare.

Irushanwa rya Talent Zone ryasojwe benshi bishimira ibihembo byabo

Irushanwa rya Talent Zone ryasojwe benshi bishimira ibihembo byabo

Irushanwa rya Talent Zone ryasojwe benshi bishimira ibihembo byabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU