Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje imyaka 62 y’amavuko, Isabukuru nziza.

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 62

Paul Kagame twifuriza isabukuru nziza yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuri uyu wa Gatatu yizihije imyaka 62 ishize avutse. Ni umunsi udasanzwe mu buzima bwe ariko ibyo byishimo byanagabye amashami mu mitima ya benshi bashima ubutwari bwe mu iterambere yagejeje ku Rwanda arukuye kure.

Perezida Kagame nta wavuga ibye ngo abisoze kuko ibikorwa yakoze ni bigari. Yihebeye gutanga imbaraga ze mu iterambere ry’u Rwanda, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku gihugu.

Ni we witangiye kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cyari mu maboko y’ubutegetsi bubi bwakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2019, yahitanye abasaga miliyoni.

Isi izahora izirikana ko u Rwanda rwacunguwe n’umugabo witanga, utagoheka amanywa n’ijoro ngo miliyoni zisaga 12 ayoboye zibeho mu mudendezo.

Kuva Kagame yaba Perezida, impinduka mu burezi, mu bukungu, mu bikorwa remezo, mu kurwanya ruswa, mu ishoramari ry’abanyamahanga bagana u Rwanda, umutekano, kurwanya ruswa, guteza imbere uburinganire, kwegereza ubuyobozi abaturage, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi, byatumye amahanga akurira u Rwanda ingofero kubera uko ruhagaze.

Amateka avunaguye ya Perezida Kagame

Paul Kagame ni mwene Deogratias Rutagambwa na Asteria Rutagambwa [Bitabye Imana]. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu.

Umuryango we wari utuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhunga ubwo abo mu bwoko bw’Abatutsi batotezwaga bigatuma benshi bava mu Rwanda.

Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda aho bamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza mu Nkambi ya Nshungerezi iri mu gace ka Toro muri Uganda.

Kagame icyo gihe yari afite imyaka itanu y’amavuko ndetse ni nabwo yahuye na Fred Gisa Rwigema, inshuti ye y’akadasohoka.

Mu buzima bw’ubuhunzi niho yatangiriye amashuri ndetse ku myaka icyenda yimukiye mu Ishuri ribanza rya Rwengoro aza kuharangiriza anafite amanita meza bimuhesha kujya kwiga mu Kigo cya Ntare

 Mu rugamba rwo kubohora igihugu

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Kagame yasuye u Rwanda ahahurira n’abagize umuryango we ariko yarikandagiraga bitewe nuko yari yinjiye nk’impunzi.

Yasubiye muri Uganda aza kongera guhura na Rwigema, we n’abandi basore b’impunzi, bihuza n’ingabo za Museveni wari wamaze kwinjizwa mu bagize guverinoma y’inzibacyuho, yashakaga gukuraho Milton Obote.

Kagame na Rwigema bari bafite intego ya mbere yo kurwanirira impunzi z’Abanyarwanda zicwaga na Obote, ariko banafite umugambi wo gushaka ubunararibonye bwazabafasha gusubira mu gihugu cyabo bagatahukana n’izindi mpunzi.

Mu 1986, ingabo 14 000 zirimo Abanyarwanda 500 zafashe Kampala, Museveni aba Perezida maze Kagame na Rwigema bashyirwa mu gisirikare.

Mu 1989, Perezida Habyarimana wayoboraga u Rwanda n’abasirikare ba Uganda, bashyize mu majwi Museveni ko aha impunzi z’Abanyarwanda imyanya ikomeye mu gisirikare, byatumye Kagame na Rwigema bakurwa ku myanya yabo.

Aba bombi n’abandi bahuje umugambi bakajije umurego bashaka uko bazabohora u Rwanda.

Ukwakira ko mu 1990 ni ko kwatangirijwemo urwo rugamba aho ingabo zirenga 4000 za RPF zari ziyobowe na Fred Rwigema zinjiye i Kagitumba, zigera hafi y’ibilometero 60 uvuye i Gabiro.

Icyo gihe urugamba rwari ruyobowe na Fred Rwigema kuko Kagame yari mu masomo ya Gisirikare mu Kigo kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yaje kuhava igitaraganya nyuma y’urupfu rwa Rwigema wiciwe ku irasaniro.

Kagame wari muri iryo shuri nk’Umugande, abarimu be ntibumvaga impamvu ashaka gutaha kandi nta kibazo kiri mu gihugu cye.

Akigera ku rugamba yahasanze ingabo zigera ku 2000, yahahuriye n’urucantege ndetse bamwe mu basirikare bakomeye bamubwira ko ibyiza ari uko basubira muri Uganda kuko intego yabo itazagerwaho.

Kagame nk’umugabo wari ufite intego yahinduye uburyo bw’imirwanire, yongera guhuza ingabo hanyuma urugamba ruranzika muri Mutarama 1991.

Icyo gihe bateye banyuze mu Majyaruguru nyuma y’igihe bisuganyiriza mu gace k’Ibirunga.

Intambara hagati y’ingabo za FPR n’iza Habyarimana ni yo yasembuye imishyikirano y’amahoro, yaberaga i Arusha muri Tanzania, muri icyo gihe Abatutsi mu Rwanda batangiye kwicwa.

Umugambi wo kwica Abatutsi waje gushyirwa mu bikorwa mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni, mbere yo guhagarikwa muri Nyakanga bigizwemo uruhare n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame.

Nyuma ya Jenoside, Kagame yabaye Minisitiri w’Ingabo n’Ubusugire bw’Igihugu, abifatanya n’inshingano za Visi-Perezida wa Repubulika. Nyuma y’imyaka itandatu, Pasteur Bizimungu yeguye ku mwanya wa Perezida, aramusimbura.

Kagame ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda. Yayoboye inzibacyuho y’imyaka itatu (2000-2003), amatora ageze arayatsinda, aba uwa mbere utsinze amatora yitabiriwe n’abaturage benshi mu matora aciye mu mucyo. Yayoboye manda ebyiri z’imyaka irindwi ndetse Abanyarwanda bamutoreye indi mu 2017.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe [uheruka kurushinga]. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, akurikirwa na Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Perezida Kagame isabukuru nziza yayizihirije mu Burusiya

Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 62, yahuriranye n’uruzinduko rw’akazi arimo mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya.

Yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere igiye guhuza u Burusiya na Afurika, iyoborwa na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa AU.

Iyi nama y’iminsi ibiri izaba ku wa 23-24 Ukwakira 2019, izanitabirwa n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Izibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Izina rya Perezida Kagame rishimwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, barivuga imyato bitewe n’intambwe amaze guteza igihugu mu nzego zose z’ubuzima. Isabukuru nziza.

Src:Igihe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU