Ambasaderi w’ u Rwanda Eng. Jado Uwihanganye yatangariye iterambere ry’ikirwa gito ahagarariyemo u Rwanda maze anaryifuriza Abanyarwanda nyuma y’igihe gito ageze muriki gihugu cyo muri Asia.

Jado Uwihanganye yatangariye iterambere rya Singapore aryifuriza u Rwanda

Hashize amezi atatu arengaho iminsi irindwi gusa Henri Jado Uwihanganye ahawe imirimo mishya yo guhagararira u Rwanda muri Singapore nyuma yo kuba muri Minisitere y’ibikorwaremezo nk’umunyamabanga uhoraho ushizwe ubwikorezi, ndetse mbere yaho yabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru bya Radio Salus na RadioTV10, yanakoze mu ikompanyi ya NPD COTRACO.

Jado Uwihanganye yabisangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Twitter maze atangarira iterambrer rya Singapore anaryifuriza abanyarwanda bagenzi be “imboni itangaje ituruka mu biro byanjye bishya muri Singapore! biratangaje!! ntabwo wakumva ukuntu bageze kuri ibi mu myaka 50 gusa ishize! nta mutungo kamere, ubuso bw’igihugu bungana n’ubwa Kigali ! ku bw’intumbero ihoraho no gukora cyane u Rwanda ruzabigeraho mureke tubikore.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Jean De Dieu Uwihanganye yatangariye iterambere ry’icyo gihugu gito.

Singpore ni igihugu gikize,gito, cy’ikirwa kitagira umutungo kamere kandi gituwe n’abaturage bake ariko gikorera ku mihigo giha akazi abakozi kigendeye ku bwenge uhabwa akazi arusha abo bahatanira akazi, ruswa ikarwanywa ku kigero cyo hejuru gishoboka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU