Mu rwego rwo gutyaza ubwenge Kaminuza ya St Lawrence Univerity yatangaje ko yatanze amahirwe yo kwiga ‘Scholarships’ ku bahanzi 50 bakomoka muri Uganda.

Kaminuza ya St Lawrence Univerity yahaye amahirwe abahanzi 50 bifuza gusubira ku ishuri

Hashize igihe kitari gito mu gihugu cya Uganda havugwa ko hari bamwe mu bahanzi badakora umuziki wabo kinyamwuga, aha bavugaga ko harimo abatarize ndetse bakeneye kugirango bakarishye ubwenge bazagaruke mu muziki bafite icyo bazi.

Mu bahanzi bigeze gushyirwa mu majwi ko batize bavugaga umuhanzi Eddy Kenzo byigeze kuvugwa ko yigeze no kujya kwigishwa Icyongereza nyuma yuko atumiwe kuri televiziyo mpuzamahanga bikarangira atagiyeyo kubera ikibazo cy’Ururimi.

Iyi kaminuza ya St Lawrence Univerity yemereye ubufasha abahanzi bo muri Uganda 50 bifuza gukarishya ubwenge mu bumenyi butandukanye bitewe nibyo ashaka kwiga.

Muri ayo masomo harimo  kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ,kwihangir akazi ,icungamutungo,ndetse n’ayandi aho abazaba babyemeye bazahita bajya kwiga.

Amasomo azatangwa:

  • Bachelor of Information Technology
  • Bachelor of Computer Science
  • Bachelor of Business Administration
  • Bachelor of Arts with education
  • Bachelor of Development Studies
  • Bachelor of Economics
  • Bachelor of Environment Management
  • Bachelor of Guidance & Counseling
  • Bachelor of Public Administration
  • Bachelor of Mass Communication
  • Bachelor of Social Work & Social Administration
  • Bachelor of Industrial Art and Design
  • Bachelor of International Relations and Diplomatic Studies
  • Bachelor in tourism and hospitality management

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU