Ku wa 16 Ukwankira 2019 umugabo witwa Kanyamibwa yateye mu rugo rwa Uwamariya amufungirana mu inzu avuga ko agiye ku mutwikira mu inzu.

Kanyamibwa yafungiranye Uwamariya avugo ko agiye ku mutwika
Uwamariya uzwi nka Maman Yvan wafungiranywa na Kanyamibwa

Mu mudugudu wa Rwagitanga, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyamirambo umugabo witwa Kanyamibwa yateye mu rugo rw’umugore witwa Uwamariya uzwi nka Maman Yvan amufungirana mu inzu ajyana urufunguzu, avuga ko agiye kuzana Esanse(Essence) akamutwikira mu inzu.

Kanyamibwa yafungiranye Uwamariya avugo ko agiye ku mutwika
Uyu niwe musore wahuye na Kanyamibwa asohoka yitotomba avuga ko agiye kugura esanse atwika inzu

Nkuko twabitangarijwe n’umukozi wa Uwamariya ngo yahuye na Kanyamibwa arikugenda yi vugisha amagambo menshi, ariko ntiyamenya ikibimuteye, niko kujya mu rugo asanga Nyirabuja afungiranye mu inzu. Nyirabuja amubwira ko abonye Kanyamibwa arenga ajyanye urufunguzo, avuga ko agiye kuzana Esanse (Essence) ngo amutwikire mu inzu apfiremo.

 

Nyuma yo kumva ayo magambo Uwamariya yahise ahamaga abashinzwe umutekano mu nzego zo hasi kugirango bamutabare bamukure mu inzu banamurinde uwo mugizi wanabi warusize amufugiranye mu inzu, akavuga ko agiye ku gura Esanse (Essence) akamutwika.

Kanyamibwa yafungiranye Uwamariya avugo ko agiye ku mutwika
Uwamariya avuga ko yahohotewe n’inzego z’umutekano ku rwego rw’umudugudu

Nubwo yatabawe n’inzego zishinzwe umutekana za Polisi, harimo n’urwego rushinzwe ubugenzacya mu Rwanda RIB, Uwamariya avuga ko yahohotewe n’inzego z’umutekano ku rwego rw’umudugudu, kuko ngo yatabaje ashaka ko bica urugi kugirango asohoke mu inzu bakarenga bakamusaba gutanga amafaranga ngo bashakwe abica urugi abone uko asohoka, akababwira ko ntamafaranga afite kuko Konte (Compte) ye Bank ya funzwe n’ubuyobozi bwa Bank, kubera ikibazo afitanye n’umugabo we Nyamaswa Ignas batabanye neza, nyuma yo gusaba gatanya mu Rukiko.

Uwamariya  yagize ati;” Maze kubona ibi bimbayeho nagize ubwoba bwishi, maze mpita ntabaza Inshuti, abavandimwe, irondo n’inzego z’ibanze, ubwo abantu bahize baza ariko inzego zibanze ziravuga ngo zisenye zinsohore, abaturanyi baranga baravuga ngo uyu mugore yahohotewe mugomba gusenya hari Polisi na RIB, cyane ko bavugaga ngo ntange amafaranga abe arinjye wisenyera, kugira ngo nsohoke kandi arinjye wabatabaje, ndabambwira nti amakonte (Compte) yanjye barayafunze umugabo wanjye yarayafungishije nta mafaranga mfite, nti ahubwo mwebwe muri hanze mupfashe njye ndafunzwe, byabaye ngombwa ko Polisi yahise iza iramfungurira.”

“Inzego zibanze ntakintu zamariye kuko zansabye amafaranga kugira ngo umuntu aze asenye urugi. Ibyo njye mbibona nki hohoterwa ndi gukorerwa birenze urugero, sinibyo gusa bimbayeho kuko si ubwambere kandi bivuye ku mugabo twashakanye. Kuko n’ubushize barasenyeye bica urugi bavugango ndikumwe n’umugobo munzu turi gusambana basanga ntawe.”

“Umugabo yarambwiye ngo azangura ku buryo ntazarangiza gatanya ntakiri muzima, njye rero ndi kubona ari hohoterwa ritangaje ku buryo n’inzego zibanze ntakintu na kimwe zirikumfasha. Cyane ko kuva nasaba gatanya Inzego zibanze zampaye Rapport yibyo umugabo wanjye yabambwiye ntibashyiramo uruhande rwa njye cyangwa ngo nanjye bagire icyo bambaza.”

“Umutekano wanjye ni mucye cyane, nasabaga inzego zibishinzwe kundenganura no kuncungira umutekano byanashoboka bakihutisha urubanza rwanjye kuko, uyu mugabo ari kwitwaza amafaranga menshi akampohotera.”

Nyamaswa Ignas yashakanye na Uwamariya babyarana abana bane, umwana wabo w’impfura ari mu mashuri yisumbuye na murumuna umukurikira, mu gihe abandi bana babiri babakurikira nabo biga mu mashuri abanza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU