Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rutanga Eric arifuza kuba yahura n’umwana wagaragaye yambaye umupira w’umweru ariko bigaragara ko ushaje dore ko wanacitse, inyuma handitseho izina rya Rutanga na nimero 3 yambara muri Rayon Sports.

Ni inkuru yatangajwe n’ikipe ya Rayon Sports binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter, ko nyuma yo kubona iyo foto, Rutanga yifuza guhura n’uwo mwana.

Ni ifoto yafotorewe ahantu ku mazi, umwana yambaye umupira ucitse inyuma ku mugongo handitseho Rutanga na nimero 3 akina yambaye, munsi hariho akabyiniriro ke ka Kamotera.

Rayon Sports ibinyujije kuri Tweeter, yagize iti“Ubu-Rayon burya buravukanwa,
Ubu-Rayon burya ni nk’ingabire, uwo Imana yahaye arabuvukana akazanarinda abusazana… Kapiteni wa #Gikundiro Eric RUTANGA arifuza guhura n’uyu mwana akamugenera umwenda mushya we n’ubundi bufasha. Uwaba amuzi akabahuza yaba agize neza.”

Si inshuro ya mbere bibaye mu Rwanda, kuko mu minsi ishize hagaragaye umwana wambaye umwenda wa Muhadjiri, na we yahise avuga ko yifuza guhura na we akaba yamufasha, ndetse kugeza uyu munsi uyu mwana yamaze kuboneka.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU