Umunyarwenya akaba n’umushabitsikazi Kay Martha, mu butumwa yageneye abasore, yavuze ko adateganya kurongorwa kuko hari byinshi byo gukora afite.

Kay Martha uherutse gushyira hanze ubwambure bwe yageneye ubutumwa abasore bamutereta

Ubu butumwa buha gasopo abasore bifuza kumutereta n’abavuga ko ashobora kuba agiye kurongorwa, bije nyuma yuka uyu Kay Martha ashyize hanze ifoto arimo kwishimana n’umuhanzi Allan Toniks wo muri Uganda.

Nyuma yuko hanze hasakaye aya mafoto amugaragaza n’uyu musore bahuje urugwiro, benshi bacyetse ko bari mu rukundo mu gihe abandi bemezaga ko ashobora gukora ubukwe nuwo musore.

Mu butumwa yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yababwiye ko ntamushinga afite muri gahunda ze wo gukora ubukwe.

Yagize ati” Ntamushinga mfite wo gukora ubukwe ubu.”

Yongeyeho ko hari byinshi byo gukora afite magingo aya anaboneraho kubwira abantu bose bamwifuzaga ko icyo gitekerezo ntacyo afite.

Kay Martha uherutse gushyira hanze ubwambure bwe yageneye ubutumwa abasore bamutereta

Twakwibutsa ko Martha ari umwe mu bakobwa baherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yasakajwe yamabaye ubusa buri buri aho nyuma yireguye avuga ko telephone ye yari irimo ayo mafoto yibwe n’abantu batazwi bakamuharabika muri ubwo buryo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU