Ku mugoroba  wo  kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ukwakira 2019 mu gihugu cya Kenya mu mugi wa Kisumu, abantu 13 basize ubuzima mu mpanuka ya Bus yahabereye.

Kenya : Abantu 13 basize ubuzima mu mpanuka ya Bus

Nkuko tubikesha ikinyamakuru mpekuzihuru cyo muri Kenya, iyo mpanuka yabereye mu mumuhanda wo kw’isoko rya Kisumu ahagana I saa kumi n’imwe za nimugoroba

Komanda wa Polisi mu mugi wa Kisumu Benson Maweu yatangaje ko mu mpanuka ya Bus yahitanye abantu 13 abandi benshi bagakomeraka cyane, aho yakomeje avuga ko iyo bus yari igiye Kisumu iciye muri Kericho .

Iyo mpanuka yatewe no kugongana kwiyo Bus n’ikamyo itwara imizigo mu bapfuye harimo n’umushoferi wayo n’umwna umwe igikora cyo gutabara cyarangiye abakomeretse bajyanywe kwa Muganga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU