Kimenyi Yves yavuze ko mubyara we ariwe wabahuje n’umukunzi we Muyango

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amafoto ya Kimenyi Yves n’umukunzi we Muyango wegukanye ikamba rya Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Aya mafoto agiye hanze nyuma yuko aba bo,bi bagaragaje imba mutima z’urukundo rwabo aho banavuze ko urukundo rwabo rwamaze gushinga imizi.

Muri Kanama 2019 ni bwo Kimenyi Yves yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya yasimbuje Didy d’or wamukomeyeho nyuma y’uko hasakaye amashusho yambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu birori bibanziririza isabukuru ye y’amavuko yahishuye uko yahuye na Muyango aho ahamya ko Mubyara we ariwe wabikoze.

Yagize ati” Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.”

Kimenyi Yves yigeze kwandika kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta.

Miss Muyango yasubije Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves.

Aba bombi barateganya no gukora ubukwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU