Umuyobozi mukuru wa Gasogi KNC yahishuye mu mu migabo n’imigambi afite mu myaka 5 ari imbere harimo no kubaka stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 15000 by’abantu.

KNC yahishuye ko mu myaka 5 azaba yubatse stade izaba yakira abantu 15000

kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ukwakira, Kakooza Nkurunziza Charles (KNC) umuyobozi wa Gasogi United, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b’imikino, ababwira ko ikipe ye itaza ‘kumara akanya gato mu kiciro cya mbere ngo isubire mu cya kabiri.

KNC yahishuye ibi mu kiganiro cyabereye ku biro bya Gasogi United, aho yakomoje no ku ngengo y’imari bazakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

KNC yakomeje avuga kuri gahunda y’igihe kirekire afite yo kubaka iyi kipe ya Gasogi United, avuga ko agiye guhera kuri Stade izaba yakira abantu 15000.

Ati: “Dufite umushinga w’igihe kirekire gisaga imyaka itanu aho tuzaba twaragutse, kuko tuzaba dufite stade yakira abantu 15000, ndetse ifite n’ikibuga k’imyitozo. Iyo ikaba ari muri imwe mu mishanga y’igihe kirekire Gasogi United ifite.”

KNC yakomeje avuga ko iyi kipe izakoresha amafaranga asaga miliyoni 160Frw muri uyu mwaka w’imikino.

agize ati: ”Twebwe tugomba gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 168Frw muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu. Intego ni ukuguma mu kiciro cya mbere no kuba twaza mu makipe 7 ya mbere muri shampiyona. Gusa n’igikombe dushobora kugitwara nta kibazo.”

Perezida wa Gasogi United yageneye ubutumwa abafana ndetse n’abayozi ba Rayon Spots, aho yavuze ko mu mukino bazakiramo Rayon Sports, igomba kurira nk’uruhinja. (KNC yatunguye abanyamukuru abumvisha ijwi ry’uruhinja rurira avuga ko Rayon Sports ari ko izarira).

Ati: ”Reka mbahe ubutumwa mushyirire abafana ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi bayo, ndababwira ko bazarira nk’uruhinja. Numvise ngo hari abayobozi bari mu ishyamba ndashaka kubakura mu ishyamba, kuko ririya ntabwo ari ishyamba, ahubwo bazajya mu ishyamba bose nyuma yo kubatsinda.”

Biteganyijwe ko Ikipe ya Gasogi United izakira Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira, 2019

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU