Umukinnyi wa Film Uwihoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava na Deo muri Film y’ uruhererekane ya City Maid ngo aryoherwa no gukina asetsa kuko biruhura abafana be.

Abakunze kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga bakunze gusetsw n’ibikorwa by’ Usibye ibya cinema ni n’umuntu wikorera indi mirimo ku giti cye.

Ibi yabitangiye mu 2012 amenyana n’abakina film akajya ajyana nabo kugeza na we atangiye kuzijyamo.

Nubwo yinjiye muri cinema akuze ngo ntacyo biba bimutwaye kubyo yakina byose icyo yitaho cyane ni ubutumwa atanga.

Ati “ Sinema ntabwo zireba urubyiruko gusa kuko uko waba ungana kose watanga ubutumwa mu kigero cy’abantu bose.”

Ndimbati ubu hari filmi yitwa ‘Jibu’ yakinnyemo ahuriramo n’umukinnyi wo muri Tanzania uzwi witwa Vincent Kigosi.

Uduce twitwa ‘Papa Sava’ dukunzwe na benshi muri iki gihe avuga ko tutagamije gusetsa gusa ahuwo gutanga ubutumwa.

Ati “ Ubu igezweho kuko abantu basigaye banyita Ndimbati kubera yo, ni film irimo uduce twinshi duto ariko kandi inatanga ubutumwa bwubaka ariko twe ahanini twibanda mu gusetsa kugira ngo abantu baruhuke mu mutwe banasubize ubwenge ku gihe.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU