Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bahamya ko kugwa gitumo umukunzi ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu ari kimwe mu bintu bibaza kurusha ibindi mu buzima bwa muntu. Uretse kuba kugwa gitumo umukunzi bituma abakundanye batandukana, hari n’abemeza ko hari abashobora kwicana kubera byo.

Kugwa gitumo umukunzi wawe aryamanye n’undi muntu, kimwe mu bikomere bidapfa gusibangana

Muhizi Viateur w’imyaka 32 utuye mu murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge avuga ko mu buzima bwe adashobora kwibagirwa uburyo umukobwa yigeze kumubeshya ko amukunda ari umwe, maze aza kumusanga ari kumuca inyuma.

Yagize ati “ We yanyumvishaga ko arinjye akunda gusa adashobora kunca inyuma na rimwe ariko ntamenye ko nziranye n’umuhungu wamuteretaga n’ibyo bakoranaga byose, rero bitewe n’uko namukundaga nagerageje gushakisha kumenya niba koko ajya aryamana n’undi muntu nibwo naje gupanga na mugenzi wanjye ngo amuhamagaze iwe mbasanga baryamanye.”

Yakomeje avuga ko akibasangana nawe yakubiswe n’unkuba ndetse n’ikimwaro kinshi agahita yisohokera akagenda ku buryo kugeza n’ubu ishusho y’ibyo yabonye itaramuvamo na rimwe.

Munyabarenzi Fabrice we avuga ko asanze acibwa inyuma bitamubabaza.

Ati “ Yego birababaza ariko njye ntibyambabaza na gato kuko n’ubundi simba nizeye neza ko arinjye turyamana gusa ,kubwanjye numva ko aribyo byiza ahubwo kuko bituma umuntu ahita amenya ko adakwiye kwizera umuntu n’umwe ndetse akanamenya ko agakingirizo ari akangombwa.”

Yongeyeho ko muri iki gihe bidakwiye ko urubyiruko rukundana rwizerana kuburyo rukora imibonano idakingiye kuko benshi batagikora imibonano n’umukunzi gusa .

Mukeshimana Liliane ufite abana batatu ,we avuga ko n’ubwo mu buzima bwe atigeze abona umukunzi we amuca inyuma, yemeza ko aramutse asanze umugabo we aryamanye n’undi bahita batandukanira aho.

Yagize ati “ Imana izabindinde kuko bavuga ko abagabo ari abana b’abandi ariko njye ndamutse nsanze aryamanye n’undi mugore nta kindi kintu namubwira uretse kugenda nkazinga utuntu twanjye twose nkasubira aho mvuka.”

N’ubwo Mukeshimana agaragaza ko yahita yigendera hari abandi bagore batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara bemeza ko bibaho kandi bibabaza cyane uretse ko bitatuma bisenyera bitewe n’uko baba banga gusiga abana babo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU