Abahanga mu bijyanye n’ubuzima batangaje ko kurya nyuma yo kurangiza gukora Siporo bigabanya indwara ya Diabete yo mu bwoko bwa 2.

Kurya nyuma yo gukora siporo ngorora mubiri birinda Diabete z’ubwoko 2

Abantu benshi bibwira ko gukora siporo bisaba kubanza kurya ugahanga gusa siko bimeze kuko abahanzi mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko bidakwiye ahubwo ko umuntu akwiye gufata amafunguro nyuma yo gukora zino siporo ngorora mubiri.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Dailymail cyavuze ko kurya umaze gukora iyo myitozo ngororamubiri bituma umubiri ushobora kugenzura uko umuvuduko w’amaraso ugenda ndetse bikagabanya n’isukari mu mubiri.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya ‘Bath na Birmingham’  ku bagabo bagera kuri 30 aho basanze bamwe muri bo barya mbere yuko bakora siporo ahubwo bakiyicisha inzara nyuma yo kuyikora ngo basanzwe bose byarabagizeho ingaruka mbi zirimo gutakaza ibiro.

Aba bahanga bavuze ko bituma ‘Insulin’ zo mu mubiri zigabanya umuvuduko w’amaraso ugereranyije no kurya mbere yuko ukora siporo ngo kuko bica intege umubiri ndetse bigatuma unanirwa vuba bityo ntubashe gukora neza siporo.

Baboneyeho kubwira abantu bose ko bakwiye kujya bafata amafunguro barangije siporo ngo kuko bibagabanyiriza ubwandu bwa Diabete aho baboneyeho kubabwira ko iyi ndwara inica ku muntu utabashije kwivuza neza aho babasabye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU