Acrophobia ni ijambo rimwe rigizwe n’amagambo abiri ari mururimi rw’ ikigiriki ari yo acron bisobanuye uburebure ndetse na Phobos bisobanuye ubwoba.

Menya Acrophobia indrwa y'ubwoba bukabije bwo gutinya ahantu harehare

Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko mu bwoba bwinshi abantu bagira,ngo benshi bagira ubu bwo gutinya ahantu harehare.

Urubuga rwa Healthline ruvuga ko ari ibintu bisanzwe kuba umuntu yakumva isereri ari ahantu harehare nko ku musozi,mu igorofa ryo hejuru,n’ahandi harehare ariko ngo ntibisanzwe ko umuntu yagira ubwoba bukabije bwo gutinya kuba ari ahantu harehare.

Iyo umuntu afite ikibazo cya Acrophobia ngo byonyine no gutekereza ko ari buce ku kiraro cyangwa kubona ifoto y’umusozi muremure ngo bimutera ubwoba bukabije no guhangayika. Iki ni ikibazo gikomeye kuko bishobora kukugiraho ingaruka mbi mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Acrophobia igira ibimenyetso bitandukanye birimo:

• kubira ibyuya, kubabara mu gatuza,n’umutima ugatera cyane igihe ubonye cyangwa utekereje ahantu harehare.
• Gutitira no Kumva uhise urwara igihe ubonye ahantu harehare.
• kubabara umutwe,kumva isereri no kumva ugiye kugwa ndetse ukumva ucitse intege igihe uri ahantu hejuru uri kureba hasi.
• Gukoresha uko ushoboye ukagendera kure ikintu cyatuma uhura n’ahantu harehare kabone n’iyo byagira ingaruka ku buzima bwawe. Urugero ni ukwanga kujya mu nama y’akazi kuko yabereye mu igorofa hejuru, kwanga kujya mu mahanga kubera gutinya kugendera mu ndege, kwanga kugenda mu bwato,n’ibindi.
• Kumva uhorana ubwoba ko ushobora kuzahura n’ikintu kigusaba kujya ahantu harehare mu gihe kizaza.
• Guhorana ubwoba bwinshi no guhangayika wibaza ukuntu wabaho uramutse wisanze ahantu harehare, ndetse n’ibindi.

Ese ni iki cyaba gitera ubu bwoba bwo gutinya ahantu harehare?
Acrophobia ishobora guturuka ku ihungabana wagize ritewe n’ibibi wabonye byabereye ahantu harehare, nko kuba wowe warigeze kugwa uturutse ahantu harehare nko ku musozi, mu igorofa,kuba warabonye umuntu agwa ari ahantu harehare,cyangwa hari ibindi bibi runaka wagiriye ahantu harehare.

Nanone kandi Acrophobia ishobora guturuka ku bwoba uwakureze ukiri umwana yagiraga wenda nawe yaratinyaga ahantu harehare nawe ukabikurana. Bishobora no kuba uruhererekane rwo mu muryango.

Acrophobia igira ingaruka mbi ku bayifite ku buzima bwabo bwa buri munsi aho ushobora gusanga adashobora gusura inshuti ye ituye nko mu igorofa ryo hejuru, kuba adashobora kujya mu nama cyangwa guhura n’abantu igihe bimusaba gutega indege, n’ahandi harehare. Iyo ibi byose bikubaho uba gomba gushaka umuti. Umuti ntawundi ni ukureba impuguke mu buzima bwo mu mutwe zikagufasha kuguha inama zitandukanye, zikanagutinyura ibyo utinya bakoresheje uburyo bwabo,maze icyo kibazo kigashira burundu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU