Amaribori (stretch marks) akunze kwibasira cyane igitsinagore kurusha abagabo, ni ikibazo cy’ubuzima gifata uruhu, akaba agaragazwa n’imirongo itukura cyangwa yirabura iboneka ku ruhu. Amaribori aterwa nuko uruhu rukweduka bidasanzwe.

Menya byinshi ku maribori (stretch marks) n'uburyo bwagufasha kuyakumira

Amaribori (stretch marks) aterwa no gukweduka kudasanzwe k’uruhu akenshi bifitanye isano n’ihinduka ry’imikorere y’imisemburo mu mubiri, uguhinduka kw’iyi misemburo nako kukaba akenshi guterwa no kuva mu bwana ujya mu bugimbi cyangwa mu bwangavu, gutwita, kubyibuha cyangwa kunanuka mu buryo butunguranye.

Ibi bituma uruhu rw’inyuma (derme) rukweduka mu buryo budasanzwe bikabyara amaribori.

Hari abayaterwa n’imiti yo mu bwoko bwa crème yitwa corticosteroid kimwe nuko hari abayagira kubera uruhererekane rwo mu miryango.

Ku bangavu amaribori aza ku maboko mu ntege, no mu rukenyerero, naho ku bagore batwite aza cyane cyane kunda no ku mabere, kandi benshi bakunze kwibaza niba hari n’abagabo bagira amaribori, tukaba twabasubiza ko bahari cyane n’ubwo ari bake ugereranyije n’abagore bayagira.

Mu muco nyarwanda amaribori afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza ariko na none iyo akabije aba ikibazo. Hari abo abangamira mu buryo bw’umurimbo ndetse hari n’abo arya bakumva bocyerwa, bakishimagura rimwe na rimwe bakanabyimbirwa cyane.

ubusanzwe rero, nta buryo buraboneka bwo kuba wayakumira 100% cyangwa se ngo uyavure, ariko hari uburyo bw’umwimerere wakoresha akagabanuka ndetse wagana n’abaganga mu gihe amaribori yawe akabije kuko hari uburyo bwinshi bagufashamo.

Dore bumwe mu buryo wakwifashisha mu kurwanya amaribori ku ruhurwawe:

  • Amavuta ya olive: Ni amwe mu mavuta akungahayemo intungamubiri zishobora gusana uruhu rwangiritse. Siga aya mavuta ahantu hose hari amaribori usa n’uhakuba buhoro buhoro nyuma urindire iminota 30 kugirango uruhu runyunyuze intungamubiri ziri muri aya mavuta ubone gukaraba.
  • Umutobe w’indimu: Siga umutobe w’indimu ahantu hose hari amaribori ubundi urindire wumireho ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyazi.
  • Umutobe w’ibirayi: Ni umuti udahenze kandi uboneye ku maribori. Umutobe w’ibirayi ukungahayemo intungamubiri zituma habaho gukura k’uturemangingo tw’uruhu ndetse hakabaho no gusimbuza udushaje. Satura ikirayi mo ibisate ubundi ugende ubikuba ahari amaribori ubundi ureke hume ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyazi. Bikore buri munsi kandi ubyubahirize kugeza ubonye impinduka.
  • Isukari, amavuta ya amande n’indimu: Fata ikiyiko cy’isukari ukivange na mililitiro 50 z’amavuta y’amande ushyiremo n’umutobe w’ indimu ubundi ukube ahari amaribori mu gihe cy’iminota 10, ubikore buri munsi mu gihe cy’amezi abiri bizatanga impinduka.
  • Igikakarubamba: Iki kimera ni kimwe mu byifashishwa mu guhangana na zimwe mu ndwara z’uruhu. Umushongi w’igikakarubamba ukungahayemo vitamine zitandukanye, imyunyungugu ndetse na za poroteyine nyinshi bigaburira uruhu mu buryo butandukanye. Fata ibibabi by’igikakarubamba ubishishure kugirango ugere ku gice kirimo umushongi. Siga umushongi w’igikakarubamba ahantu hari amaribori ubundi urindire amasaha 2 ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyazi
  • Umweru w’igi: Umweru w’igi ukungahayemo poroteyine nyinshi, wusige ahari amaribori uwurekereho mu gihe cy’iminota 15 ubone gukaraba.
  • Amazi: Iyi miti yo haruguru ntacyo izamara igihe umubiri udafite amazi ahagije, umuntu urwaye amaribori agomba kunywa amazi ahagije kandi akisiga amavuta akurura amazi mu nyama z’umubiri (lait corporel hydratante=moisturizing lotion).
  • Imirire: Mu gihe umubiri utabona intungamubiri zihagije, ntabwo wakwisiga amavuta yonyine ngo uruhu rugire itoto.
  • Ushobora no kwifashisha uburyo bwo kwa muganga:

Kwa muganga hari uburyo bwinshi bwo kuvura amaribori:

  1. Ubuvuzi bukoresheje amavuta ya crème akoreshwa mu kumasa.
  2. Ubuvuzi bukoresheje “laser”(ubuvuzi bukoreshejwe imirasire).
  3. Kubaga(surgery), n’ubundi buryo butandukanye.

Ni byiza ko muganga ari we waguhitiramo gukoresha bumwe muri ubu buryo nyuma yo kugusuzuma akamenya ubukana bw’ikibazo ufite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU