Mu gihugu cya Mexique  mu mujyi wa  wa Culicán uri mu mjyaruguru y’icyo gihugu habereye imirwano ikomeye cyane hagati ya Polisi n’ingabo n’umutwe w’insoresore  zarwanirira ga umuhugu wa El Chapo uzwi Ovidio Guzmán López.

Mexico: Polisi yafashe Umuhungu wa El Chapo haba imirwano ikomeye ararekurwa

Iyo mirwano  yamaze  amasaha  menshi yabaye  kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukwakira 2019  nyuma yo guta  muri yombi uwo muyobozi .

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Bbc  kuro uwo munsi kuri Televiziyo y’igihugu cya Mexique  hanyuzeho amashusho ateye ubwoba aho ingabo na Polisi barasanaga n’izo nsoresore  ahagaragaye imodoka nyinshi n’imirambo mu mihanda yo muri uwo mujyi .

Nyuma y’amasaha  mesnhi y’imirwano Polisi yafashe  icyemezo cyo kurekura  uwo musore Ovidio Guzmán kugira ngo  ngo agahenge kagaruke muri uwo mujyi.

Alfonso Durazo minisitiri w’umutekano yatangaje ko polisi yarashweho bikomeye aho yari ifungiye Ovidio Guzmán biba ngombwa ko isubira inyuma ngo ikize ubuzima.

Ovidio Guzmán López nyuma yahise arekurwa kugira ngo “hagaruke ituze muri aka gace” nk’uko Bwana Durazo abivuga.

Ibyabaye byatumye Perezida w’iki gihugu Andrés Manuel López atumiza inama yo kubiganiraho.

Uyu mutegetsi yashyizeho itsinda ry’ingabo zihariye ryo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge.

Mexico: Polisi yafashe Umuhungu wa El Chapo haba imirwano ikomeye ararekurwa

Ku gihe cya “El Chapo” itsinda ryitwa Sinaloa cartel yari ayoboye niryo ryari rinini cyane ricuruza ibiyobyabwenge muri Amerika nk’uko abiregwa aho afungiye muri Amerika.

Mu gihe “El Chapo” afunze, bivugwa ko ubucuruzi bwe ubu igice kinini cyabwo gikuriwe n’umuhungu we Ovidio Guzmán w’imyaka 29.

Ubwo yari amaze gufatwa na polisi abantu benshi bakorana nawe bagabye igitero gikomeye kuri polisi kugira ngo bamubohoze.

Ovidio Guzmán nawe ari ku rutonde rw’abashakishwa na leta ya Amerika, ashinjwa kuba ayoboye abohereza ibiyobyabwenge muri iki gihugu.

Mexico: Polisi yafashe Umuhungu wa El Chapo haba imirwano ikomeye ararekurwa

Imirwano ya polisi n’abantu ba Bwana Guzmán yakwiriye mu mujyi wa Culiacan, hari amafoto agaragaraza abantu bayiguyemo n’abapolisi bakomeretse.

Mu gihe imirwano yari irimbanyije muri uyu mujyi, abategetsi b’aka gace batangaje ko hari umubare w’imfungwa zahise zitoroka gereza ya Aguaruto.

Abashinzwe umutekano bahisemo guhita barekura uyu muhungu wa El Chapo, Ovidio Guzmán, kugira ngo imirwano ihoshe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU