Mwiriwe neza bakunzi buru rubuga mbandikiye kugirango mungire inama, Ndi umugore ufite abana babiri, umwe w’imyaka itandatu n’undi w’itatu, rwose mfite  umugabo umfuhira cyane bikomeye kandi mu by’ukuri usanga ntacyo abashije mu buriri pe.

Mfite umugabo umfuhira cyane ngo muca inyuma, afite igitsina gito –Nzakore iki?

Ntuye mu Karere ka Gasabo, nkora akazi k’ubucuruzi buciriritse, ariko rwose mfite umugabo umfuhira cyane, umugabo wanjye usanga atajya atuza iyo atambona iruhande rwe, n’ubwo naba nagiye gusenga ntabwo aba atuje.

Arabyibushye cyane noneho aho byaje guhuhukira ni uburyo anafite igitsina gito pe, ni gato cyane kangana n’urutoki rumwe ruto, ndavuga agahera. Sinzi niba hari icyakorwa ngo gikure, niba habaho imiti yatuma gikura mwandangira.

Rwose ku bushobozi bwacyo gifata umurego, n’abana mfite ni abe ariko nk’umugore sinavuga ko hari uburyohe nigeze numva mu mibonano kubera we kuva twabana mu myaka 7 ishize, reka da, aragerageza mu minota mike ishoboka akaba ararangije. Ngayo nguko ibyo nahuye nabyo.

Akeka ko namuca inyuma, buri kanya iyo ntarabutse gato, Eh ntabwo yatuza kandi uko gukomeza kunshunga nk’umwana nabyo birambangamira pe!! Ngire kutanezerwa mu buriri, mbure n’uburenganzira bwo kwigenga nk’umuntu mukuru. Ubu nzakore iki?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU