Mico The Best yashyize hanze indirimbo yitw Save The Date ivuga ku basore n’abakobwa berurira isi ko bagiye gukora ubukwe aho mbere yuyu muhango babanza gukora Save The Date ,yavuze ko iyi ntambwe ikomeye kuko buri muntu wese adapfa kuyitera.

Umuhanzi Mico The Best kuri ubu uri mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Save the date’ivuga ku basore bakora save the date bigatangaza benshi nyuma y’igihe kirekire benshi baziko ko akunda gutendeka.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma yiyo yise Twembi ngo yayishyize hanze nk’ikimenyetso uwakunze yakoresha yereka abarebera ku ruhande urukundo rwe bamushidikanyaho.

Yavuze ko hari igihe umukobwa/umusore aba azwiho gutandukana n’uwo bakundanye bitewe n’amateka ye bamwe bagatekereza ko n’ubundi ibye bitazaramba.

Akomeza avuga ko hari igihe umusore/umukobwa afata icyemezo akava mu byo kujarajara akabyerekana ashyira hanze ‘Save The Date’ ku mukobwa agakorerwa ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ ku buryo abamushidikanyaga babona ko yateye indi ntambwe.

Muri iyi ndirimbo kandi anaririmba avuga ko ntawe ukwiye gufata icyemezo mu rukundo ashingiye ku kuba yabibonye ku bandi bantu. Aho yaboneyeho kuvuga ko mu mwaka wa 2020 nawe azakora ubukwe.

Mico kuri ubu uri gufashwa n’inzu ya ‘Kikac Music ‘yasoje ashimira by’umwihariko itangazamakuru ryo mu Rwanda ririmo kumutera ingabo mu bitugu aho yanahishuye ko mu minsi iri imbere afitiye abafana be ibindi byiza byinshi.

REBA INDIRIMBO YA MICO ‘SAVE THE DATE’:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU