Igiraneza yatunguye benshi nyuma yo kuza ku rubyiniro yambaye bikini ifiteho akenda gahisha inyuma , aho benshi bacyetse ko ibi byaba ari bimwe mu byamwimye amahirwe yo gukomeza.

Umunyarwandakazi witwa Igiraneza Ndekwe Paulette ntabwo yabashije kuza mu myanya y’imbere mu irushanwa rya Miss Earth 2019 riri kubera muri Philippines.

Igiraneza kuri ubu waruri mu itsinda ry’Amazi ntiyabashije kwegukana umudali n’umwe, yari yambaye bikini y’umukara ifite akenda kamanutse inyuma ku kibuno kagera hasi.

Abakobwa babashije kuza mu myanya itatu ya mbere ni uwo muri Ukraine witwa Diana Shabas, uwo muri Puerto Rico witwa Nellys Pimentel ndetse n’uwo muri Équateur witwa Antonela Paz.

Mu byiciro bibiri bimaze guhatanirwa mu itsinda rya Igiraneza birimo icyo kwiyerekana muri Bikini no mu makanzu maremare nta na kimwe uyu munyarwandakazi arabasha kwegukanamo umudali.

Benshi mu bakurikirana iri rushanwa baketse ko impamvu uyu mukobwa ategukanye iri kamba harimo kuba yariyerekanye atambaye umwambaro wa Bikini uko wakabaye werekanwa wambawe.

Abakobwa benshi bakunze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, batahana inkuru zijyanye na bikini. Bamwe bavuga ko kuyambara ari uguta umuco kuko nta mukobwa w’i Rwanda wakagiye ku karubanda akerekana imwe mu myanya y’ibanga ye.

Byatangiye kugira ubukana ubwo Miss Umutesi Aurore Kayibanda yahagarariraga u Rwanda muri Miss Supranational 2013 akanga kwambara bikini. icyo gihe yashimwe na benshi ariko hari abataratinye kuvuga ko yagiye kwitemberera kuko yanze gukurikiza rimwe mu mabwiriza y’irushanwa kandi yararigiyemo abizi.

Mu 2014 ubwo Umwari Neema yahagarariraga u Rwanda muri iri rushanwa yanze kwambara bikini, 2015 Sonia Gisa arayambara biteza impagarara zakomeje ubwo Colombe Akiwacu wahagarariye u Rwanda mu 2016 na Ingabire Habibah waruserukiye mu 2017 bose bazambaye.

Twakwibutsa ko iri rushanwa rya Miss Earth rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001 rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU