Mu gitondo cyo kuri  uyu wa mbere  tariki ya 07 Ukwakira 2019 mu cyumba  cy’inama y’Inteko Nyarwanda  y’Umuco n’ururimi n’Umuco  habereye  ikiganiro cyahuje  abanyamakuru n’abategura igikorwa cya Muzika Nyarwanda Ipande  .

Icyo kiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru  bafite aho bahuririra n’imyidagaduro cyari   kigamije   gusobanuro  uko umuhanzi  wese  ukorera umuziki mu Rwanda  agiye guhabwa mahirwe yo kuzajya  yiyandikisha ku rubuga rwa www.mni.rw agashyiramo  indirimbo ze  aho indirimbo izajya  itorwa cyane  izajya ihembwa  akayabo ka Miliyoni 2

Rwema Denis  umwe mubatangije  iyo gahunda yo guteza  imbere muzika nyarwanda yatangaje iki gikorwa  bari bamaze igihe bagitegura kugira ngo barebe uko  abahanzi bakora muziki bagira  icyo bungukira  mu bikorwa byabo.

Yavuze ko icyo gikorwa  cyo  guhemba indirimbo yakunzwe  cyane  bizajya bikorwa  n’abafana babo aho  bazajya bifashisha uburyo bubiri kugira ngo batore  aho bahawe ubushozboi bwo guca  kuri murandasi  ndetse no kuri telephone  ngendanwa aho umuntu gutora rimwe bizajya  bimusaba gusa amafaranga 50 akitorera indirimbo akunze  abinyujie mu koherera izina ry’Indirimbo ahandikirwa ubutumwa bugufi maze akohereza  kuri *661#

Gutora izo ndirimbo bizajya bitwara amezi atatu hahite habaho igitaramo cyo guhemba abatsinze ariko kigamije no guhuza abahanzi n’abafana ngo basabane.

Uko umufana atoye indirimbo y’umuhanzi akunda bakamukata amafaranga ngo ayo yinjije nyiri iyo ndirimbo azajya abonaho inyungu ya 60% bagendeye ku mafaranga yatanzwe bamutora.

Yakomeje avuga ko  atari indirimbo imwe izajya ihembwa  kuko n’ebyiri zizajya ziyikurikira iya kabiri izajya igenerwa  ibihumbi 700 naho  iya Gatatu  ihabwe  ibihumbi 300, Nyuma y’amatora hazajya haba  igitaramo gihurize hamwe  abahanzi ndetse n’abafana babo nabandi benshi  bahabwe ibihembo batsindiye .

Intego  ya MNI ni

  • Kwimakaza umuco nyarwanda
  • Guteza imbere uruganda rw’umuziki nyarwanda
  • Guha agaciro amahitamo ya bakunzi ba muzika
  • Guteza imbere ubukerarugendo
  • Gutanga akazi ku baturage
  • Gushyiraho gahunda ziduhuza n’urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange

 

Tubibutse ko  gutora  byatangiranye nuku kwezi ku ukwakira  abahanzi  bakaba rero basabwe  gutangira  kwiyandikisha  ku rubuga rwa  MNI  www.mni.rw aho bazajya bakurikiza amabwiriza  bakabona uko bazishyiraho

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU