Abagizi ba nabi bateye u Rwanda bagahitana ubuzima bw’abantu I Musanze batangaje ko boherejwe ari abantu 45 bafite imbunda baje gufata igihugu.

Musanze: Abateye u Rwanda ni FDLR, ngo bari baratumwe gufata igihugu

Kuri uyu w 5 Ukwakira 2019 ,nibwo inzego z’umutekano zatangaje ko zafashe bamwe mu bahungabanyije umutekano mu Karere ka Musanze aho mu bafashwe harimo HAKIZIMANA Emmanuel uvuga ko ari umurwanyi wa FDLR,  ngo yagiyemo muri Werurwe 2018.

Undi yitwa Theoneste HABUMUKIZA ni uwo mu Karere ka Burera ahitwa Rugengabari, afite impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0), muri Business Administration, yinjiye muri uyu mutwe muri Uganda agiye gukorera impamyabumenyi ya Master’s muri  Kaminuza ya Makelele.

Yavuze ko yari amaze amezi 4 mu nyeshyamba z’umutwe wa FDRL zamaze gushyirwa mu mitwe y’Iterabwoba na America bitewe n’ibikorwa bibi zikora mu Burasirazuba bwa Congo.

Inyeshyamba zafatiwe muri iki gitero, zivuga ko umwe mu bazohereje gutera u Rwanda azwi ku izina rya Governor, ariko akaba yitwa NSHIMIYIMANA Elia ngo ni uwo mu mutwe witwa RUDI-Urunana aho babaga mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ni ahitwa Binja.

Muri rusange bagabye igitero ari 45, bambuka bava muri Congo Kinshasa ku wa kane tariki 3 Ukwakira, ngo bazanye imbunda 38, zirimo izitwa mashinigani (Machine gun) ebyiri.

Musanze: Abateye u Rwanda ni FDLR, ngo bari baratumwe gufata igihugu

Imigambi yabo ngo yo gufata igihugu yarabapfubanye, mu gitero cyabo bishe abaturage b’inzirakarengane 14, ariko bo bicwamo 19 abandi batanu bafatwa ari bazima. Ubu abo batandatu bafashwe bari mu maboko y’inzego z’umutekano, igisigaye ni ugushyikirizwa urwego z’ubungenzacyaha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU