Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na Buildcon yo muri Zambia, Faustin Usengimana , agiye kurushinga n’umukunzi we Daniella Bayingana bakundanye imyaka 10.

Myugariro Faustin Usengimana mu myiteguro yo kurushinga n'umukunzi we

Myugariro w’Amavubi Usengimana Faustin wanyuze mu makipe nka APR FC na Rayon Sports, nyuma y’imyaka isaga 10 ari mu buryohe bw’urukundo na Bayingana Daniella kuri ubu aba bombi biyemeje kurushinga bakibanira ubuziraherezo.

Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’integuza bashyize hanze, biteganyijwe ko tariki ya 9 Ugushyingo 2019 aribwo Faustin azajya gusaba no gukwa uyu mukunzi we, iyi misango ikazabera mu busitani bwa Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu ari naho Bayingana Daniella avuka.

Myugariro Faustin Usengimana mu myiteguro yo kurushinga n'umukunzi we

Ku itariki ya 16 Ugushyingo 2019, Faustin Usengimana na Daniella Bayingana bakazasezerana imbere y’Imana kuri Parkland Remera mu mujyi wa Kigali.

Myugariro Faustin Usengimana mu myiteguro yo kurushinga n'umukunzi we

Faustin uri mu bakinnyi bafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera mu matsinda mu mikino ya ya CAF Confederations Cup, mbere yuko yerekeza gukina muri Zambia yabanje kunyura muri Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait.

Faustin Usengimana yanakiniye ikipe y’igihugu mu byiciro byose yaba icy’abatarengeje imyaka 17, 20, 23 n’ikipe y’igihugu nkuru Amavubi.

bagiye kurushinga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU