ari hafi kukwangaHari igihe mu rukundo usanga uwo musangiye urugendo rwo gukundana agenda agabanya urugero umubano wanyu wari uriho, ari hafi kukwanga ariko wowe ntubashe kumenya ikibyihishe inyuma.

Ikizakubwira ko umukobwa cyangwa umuhungu mukundana yatangiye kurambirwa mu rukundo ni uko azatangira gugabanya urwego mwakoranagaho ibintu runaka.

Uzasanga ibintu nko gusohokana, kuguhamagara buri gitondo na buri mugoroba nkuko muba mwari musanzwe mubikora byaragabanyutse, azatangira kutagira impano na nke akugenera kandi yahoraga akora uko ashoboye kose ngo agushimishe. Naba yatangiye kukurambirwa uzite kuri ibi bimenyetso ngiye kukubwira.

1.Ntakigaragaza amarangamutima na make kubyo umubwira.

Kuri iyi ngingo ntabwo azita na gato ku bikorwa byawe kuko we ibyiyumviro yakugiragaho izaba bisa nk’ibyapyuye muri we, ntabwo azaba akigutekerezaho kuko no kugirango wongere kumwigarurira byageze ntabwo byakorohera na gato.abagabo ntabwo bakwiye na gato kureka abagore babo bagera kuri iki kigero kuko byabasenyera.

2. Ahora ashaka kukubwira nabi buri gihe.

Iki cyo ni kibi cyane kurenza iki cya mbere kuko azatangira kujya yinubira buri gikorwa cyose ukoze ashake no kukubwira nabi cyane, we azashimishwa n’uko aho kugirango mube muri kumwe yaba ari wenyine iki gihe we azaba yiteguye kwakira undi uwo ariwe wese wamugukiza kuko mu mutwe we aba yaragiye kera.

3. Asigaye arakara byoroshye cyane.

Iki ni ikimenyetso kiza gikurikira icya kabiri kuko iyo utiyumvamo umuntu iyo muhuye kurakara biba byoroshye cyane.ahangaha ho ikintu cyose umukoreye acyitaho kandi agamije kureba aho yaguhera akunenga, we azaba ashaka ikintu cyose cyatuma akwipakururamo ngo arebe ko mwashwana

4. Asigaye yarahinduye uburyo akoramo ibintu bye.

Ibi uzabibwirwa nuko azatangira kugabanya gacye gacye ibyo yagukoreraga,iki ni ikimenyetso washingiraho wemeza ko yakurambiwe mu rukundo,ntabwo azashaka ko hari ikintu na gito mukomeza  mukorana, azashaka uko yarangiza umubano wose mwagiranaga.

5. Ntabwo akikwishimira na gato.

Ibi ni bibi cyane ku muhungu mu mubano kuko umukobwa udashobora kukwishimira na gato ni ikimenyetso ko ari hafi kukwanga cyangwa se yakwanze muri we, aha kuri uru rwego we aba yishakira kuba yakwisangira abandi, nuramuka rero ubonye bimwe muri ibi bimenyetso uzarebe uko wavugurura umubano wanyu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU