Umupasiteri wo muri Nigeria mu gace ka Kumasi amaze gutera inda abakobwa n’abagore bubatse avuga ko yabitegetwe n’umwuka wera.

Mu gihugu cya Nigeria mu gace kitwa Kumasi haravugwa inkuru y’umupasiteri utatangajwe amazina ye kuri ubu umaze gutera inda abayoboke be bagera kuri 20. Uyu mu Pasiteri uhamya ko yabikoze mu buryo bwo kubakuraho inyatsi zo kubura abagabo n’urubyaro avuga ko yabikozwe abitegetswe n’umwuka wera.

Kuri uyu wa gatatu nibwo umuvugizi wa Police muri kano kano gace Ebere Amaraizu yavuze ko uyu mu Pasiteri yatawe muri yombi aho kuri ubu akurikiranweho icyaha cyo kubeshya abayoboke be ndetse no kubatera inda.

Bamwe mu bagore basengeraga muri runo rusengero bavuga ko uyu mugabo ibi bikorwa byose yabikoraga yihishe ,ikindi ngo hari bamwe mu bayoboke be yasabye ko baryamana bakamuhakanira aho bamwe yahise abaca mu idini kubera ko binangiye.

Umuvugizi wa Police yasabye abantu bose kwirinda abashukanyi nka bariya ndetse no kujya batanga amakuru hakiri kare mu gihe babonye hari uri gukora ibitemewe n’amategeko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU