Mu gitondo cyo kuri uyu wa wa mbere tariki 14 Ukwakira, umusore w’imyaka 27 y’amavuko, wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yapfuye agwiriwe n’ igiti yari yugamye munsi yacyo.

Nyarugenge: Umumotari yapfuye agwiriwe n’ igiti yari yugamye munsi

Ahagana saa tatu z’igitondo (9h00 a.m) nibwo uyu musore yapfuye agwiriwe n’ igiti yari yugamyeho, cyari giherereye mu Mudugudu w’Ishema, mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.

Uyu mumotari watwaraga moto RD 484Z, yari yugamye munsi y’igiti giteye ku muhanda hafi ya Hotel Galaxy.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (Fire Brigade) ryatabaye ribasha gukura umurambo w’uriya musore munsi y’igiti, moto ye n’ibyo yari afite byatwawe n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Abanyarwanda bakwiye kwitwarararika mu gihe k’imvura bakirinda kugama munsi y’ibiti.

Ati “Mbere na mbere mbanje kwihanganisha umuryango w’uwapfuye. Nkaba nasaba abaturage kutugama munsi y’ibiti kuko hari impanvu eshatu zitari nziza; kuba igiti cyakugwira, kuba cyakubitwa n’inkuba no kuba ukomeza kunyagirwa, nta mutekano uba ufite igihe wugamye munsi y’igiti.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU