Umunyamerika Patrick yakubiswe ingumi ahita ashiramo umwuka ubwo yarwanaga na mugenzi we Charles Conwell.

Umukinnyi w’iteramakofe muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika Patrick w’imyaka 27 y’amavuko yitabye Imana nyuma yuko akubiswe ingumi na mugenzi we Charles Conwell bari bahanganye mu marushanwa yaberaga mu mujyi wa Chicago ahazwi nka Wintrust Arena mu ijoro ryo kuwa gatandatu .

Amakuru dukeshya ikinyamakuru cya Dailmail cyavuze ko muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu aba bombi bari bamaze guhangana muri ‘round’ zigera mu 10 gusa ngo muri iyi nibwo Charles yamukubise ingumi ku mutwe niko guhita yikubita hasi bamujayana kwa muganga igitaraganya.

Ngo nyuma yuko agejejwe kwa muganda umusore ngo yitaweho mu buryo bwose gusa ngo byaje kurangira ashizemo umwuka, aho ibi byatangajwe n’umutoza we Lou DiBella kuri uyu wa Gatatu ubwo yabivugaga mu magambo yuzuyemo ikiniga.

Ngo kuruhande rwa Charles bari bahanganye byabaye igikomera gikomeye ngo kuko atatekerezaga ko byagenda gutya aho yaboneyeho kwihanganisha umuryango we ndetse n’inshuti ye ku byabaye ngo kuko siko nawe yabishakaga.

Yaboneyeho kuvuga ko kuri ubu agiye gushyira hasi ibyo gukina uyu mukino ngo kuko yasanze aba akina n’ubuzima bwa muntu ,yaboneyeho kuvuga ko kuri ubu agiye kujya yita ku muryango we muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU