Mu mpera z’icyumweru tarikia ya 05 Ukwakira 2019 Perezida wa Gabon Ali Hadj Omar Bongo yongeye kugaragara mu ruhamwe nyuma y’amezi 10 atagaragara mu ruhame uwo munsi yagejeje ijambo ku barwanashyaka b’ishyaka rye .

Perezida Omar Bongo wa Gabon yongeye kugaragara mu ruhame

Iryo jambo  yarivugiye  mu nama y’ishyaka rye mu rwego rwo kerekana ko   bidakomeye  , ibyo kandi  yabikoze mu gihe  abarwanya ubutegetsi bwe bamaze igihe kinini  bagaragaza ko Umukuru w’Igihugu Ali Bongo atagifite ubushobozi bwo kuyobora Gabon.

Perezida Bongo yagaragaye mu ruhame mu gihe Umuyobozi w’Ibiro bye Brice Laccruche Alihanga yari mu rugendo ruzenguruka igihugu aho yasuye intara icyenda.

Ibihumbi by’abari bateraniye muri Stade ya Nzeng Ayong iherereye mu Mujyi wa Libreville baririmbaga bagaragaza ko bishimiye kongera kubona Umukuru w’Igihugu mu ruhame.

Mu majwi arenga bagiraga bati “Ali”, “Ali, ukomeye.” Uyu na we mu kubasubiza mu kanyamuneza yari afite ku maso yagize ati “Ndi hano, mpari ku bwanyu kandi nzahora mpari.’’

Bongo yagaragaye mu ruhame ari kumwe na Brice Laccruche Alihanga ndetse n’umugore we Sylvia Bongo .Mu ijambo rye yagize ati “Ntimwakumva ibyishimo mfite kuba ndi hano hagati yanyu.’’

Nta mwaka urashira Perezida Bongo w’imyaka w’imyaka 60 afashwe n’indwara mu buryo butunguranye ubwo yafatwaga n’indwara y’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko mu Ukwakira 2018 yitabiriye inama muri Arabie Saoudite.

Perezida Omar Bongo wa Gabon yongeye kugaragara mu ruhame

Yagaruwe mu gihugu cye muri Werurwe 2019 nyuma yo kumara amezi menshi yivuriza hanze y’igihugu. Ibiro bya Perezida byatangaje ko yamaze igihe hanze kubera ko yari mu karuhuko ndetse byateye utwatsi amakuru yuko yivurizaga mu Bwongereza.

Bloomberg yanditse ko kubera inshuro nke yagaragaye mu ruhame byateye ikibazo bamwe bakeka ko uburwayi bwe bwaba bwarakomeye cyane.

Imiryango itari iya leta muri iki gihugu yitabaje inkiko isaba ko Bongo yakorerwa ibizamini by’ubuzima bwe kugira ngo hemezwe niba afite ubushobozi bwo kuyobora, gusa iburanisha ryakomeje gusubikwa bya hato na hato.

Ali Bongo yatangiye kuyobora Gabon nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo [uyu yayoboye Gabon kuva mu 1967] mu 2009. Yongeye gutorwa mu 2016, ubu akaba amaze imyaka icumi ayoboye iki gihugu kiri mu bikize cyane  kuri peterori.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU