Robyn Fenty Rihanna, umuhanzi akaba n’umunyamideli, yavuze ko Donald Trump ariwe murwayi wo mu mutwe kurusha abandi muri USA kubera ibikorwa bibi byiganjemo urugomo bikomeje kubera muri iki gihugu.

Robyn Fenty Rihanna

Umuhanzi akaba n’umunyamideli Robyn Fenty Rihanna w’imyaka 31, kuri ubu uhugiye mu gushyira imbaraga mu kwamamaza imyambaro y’imbere y’uruganda rwe kurusha muzika, yavuze ko ashaka kubaka ubwami mu byerekeye imideli n’ubucuruzi bw’imyenda.

Mu kiganiro na Vogue magazine yavuze ko abona Perezida Trump ariwe murwayi wo mu mutwe urenze abandi muri USA, anahishura ko ari mu rukundo n’umuherwe w’umucuruzi wo muri Saudi Arabia witwa Hassan Jameel.

Yagize ati “Abantu bakomeje kwicwa n’intwaro z’intambara bemererwa n’amategeko kugura.Ibi ntibisanzwe.Ntabwo byagakwiriye gufatwa nk’ibisanzwe……Umuntu wa mbere ufite uburwayi bwo mu mutwe kurusha abandi birasa naho ari perezida.”

Perezida Trump niwe murwayi wo mu mutwe urusha abandi muri USA

Abajijwe ku kibazo cy’abimukira, yavuze ko iyo yumvise ibibakorerwa arwara mu nda ndetse atajya yemera ko bibaho mu buzima.

Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbados yasohoye itangazo ribuza Donald Trump gucuranga indirimbo ze ndetse atangaza ko atemera politiki ye na gato.

Robyn Fenty Rihanna

Muri iki kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vogue kizasohoka mu Ugushyingo uyu mwaka, Robyn Fenty Rihanna wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Rudy Boy, Umbrella, n’izindi yavuze ko agiye gushyira hanze album ye ya 9 mu minsi mike.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU