Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri iki cyumweru taliki y 6 Ukwakira 2019, Police yatangaje ko hamaze kwicwa abantu 19 ndetse na 5 bafashwe mpiri.

Musanze: Police yatangaje ko hamaze kwicwa abagizi ba nabi 19 na 5 bafashwe mpiri

Mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira kuwa 5 Ukwakira 2019 ,abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo bateye mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica kandi banakomeretsa abaturage

Aba bagizi ba nabi bishe abaturage 8 barimo 6 bicishijwe intwaro gakondo n’abandi 2 barashwe ndetse banakomeretsa abantu 18 bahise bajyanwa kwa muganga kugirango bavurwe.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 05 Ukwakira 2019 ,Police yashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ivuga ko abantu 14 aribo bahitanwe n’igitero cyabaye mu karere ka Musanze .

Yakomeje ivuga ko mu gikorwa cyo guhiga aba bagizi ba nabi n’inzego z’umutekano, hamaze kwicwa 19 ndetse na 5 bafashwe mpiri ngo igikorwa cyo gushakisha aba bagizi ba nabi kiracyakomeje .

Musanze: Police yatangaje ko hamaze kwicwa abagizi ba nabi 19 na 5 bafashwe mpiri

Police ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yaboneyeho kubwira abatuye muri kano gace ko umutekano waho ari wose ndetse bashimira abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze ku bufatanye bagaragarije inzego z’umutekano.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU