Gatsinda Jean Paul, uzwi nka Jay P yakoze ubukwe n’ umuhanzikazi Alice Umutoni (Big Tonny) uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Producer Jay P yakoranye ubukwe Big Tonny

Gatsinda Jean Paul, abenshi bazi ku izina ry Jay P, wamamaye cyane mu gutunganya indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda, yakoze ubukwe  n’umuhanzikazi Umutoni Alice uzwi nka Big Tonny mu ndirimbo zo kuramya no guhimbazwa Imana.

Producer Jay P yakoranye ubukwe Big Tonny

Uyu muhango wabereye kuri Classic Hotel ku Kicukiro ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, ahari inshuti n’abo mu muryango bari baje kubashyigikira.

Producer Jay P yakoranye ubukwe Big Tonny

Byari ibirori kuri Jay P wari wambaye ikote ry’umweru, ishati y’umweru, ipantalo y’ubururu bwijimye, n’inkweto z’umukara mu gihe umugeni we yari yambaye ikanzu y’urwererane ifite ivara ndende.

Producer Jay P yakoranye ubukwe Big Tonny

Imihango yo gusaba no gukwa yabaye kuwa 12 Ukwakira 2019, mu gihe gusezerana mu mategeko byabaye kuwa 19 Nzeri 2019.

Producer Jay P yakoranye ubukwe Big Tonny

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU