Umukobwa witwa Anok Yai  ni Umunyamidelikazi  ukorera akazi ke muri Leta Zunzu ubumwe z’Amerika aho kuri afatwa nk’umugore mwiza ku isi ndetse unahenze mu banyamidelikazi.

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umugore wa mbere mwiza ku isi

Amakuru avuga ko yize amashuri yisumbuye ku ishuri rya Manchester high school of West naho kaminuza ayiga ku ishuri rya Plymouth state university, aho yigaga ibijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire kuko yashakaga kuba umu docteri (doctor).

Ngo kwitabira bimwe mu birori yatumiwemo n’inshuti ye byaje kumuhinduriria ubuzima kugera magingo aya ngo Ubwo habaga ibirori by’abanyeshuri bize kuri kaminuza ya Howard inshuti ye yamusabye ko bajyana, amusaba ko yaza kuza yambaye neza atagomba kwambara ipantaro kuko ari wo mwenda Yai yakundaga kwambara.

Hari mu Ukwakira 2017 ubwo ibyo birori byabaga, umufotozi wari urimo arafotora abanyeshuri bambaye neza ni bwo yacaga iryera Yai ahita amusaba ko yamwemerera akamufotora. Yai yarabimwemereye amufotora amafoto abiri ari nayo yaje kumuhindurira ubuzima. Uwo mufotozi yaje kuyashyira ku rukuta rwe rwa Instagram mu mwanya muto ahita akundwa (likes) n’abarenga 11,000 ndetse n’ibitekerezo amagana na amagana.

Uretse kuba ayo mafoto yarakwirakwijwe cyane ndetse akanashyirwaho ibitekerezo bitandukanye, byatumye Anok Yai ahita ahamagarwa n’ama Agence atandukanye ngo ayasinyire ayamamarize.

Uyu mukobwa kuri ubu ufatwa nk’umunyamidelikazi mwiza ku isi ndetse unahenze, areshya na 1.78m akaba apima ibiro 54, yabaye umunyafurika wa kabiri wafunguye ibirori bitegurwa ni inzu ikomeye imurika imideri ya Prada nyuma ya Naomi Campbell ndetse niwe munya Sudani yepfo wambere wari ubikoze.

REBA AMAFOTO YA Anok Yai:

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umugore wa mbere mwiza ku isi

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umugore wa mbere mwiza ku isi

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umugore wa mbere mwiza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU