Asinah yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya Turn Up itagaragaramo Riderman bayiririmbanyemo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo umuhanzikazi Asinah Erra yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Turn Up aho yahamije ko Riderman yanze kugaragara mu ndirimbo ye bigatuma ahitamo kuyishyira hanze.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri aho yagarutse kuri uyu mushinga we w’indirimbo umaze igihe kingana n’imyaka 3 ategura.

Asinah yahishuriye itangazamakuru ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kongera guhuza abakunzi babo batatanye ubwo urukundo rwabo rwarangiraga.

Ati “ Ngira ngo mwese murabizi ibyabaye naricaye ndatekereza ni iki cyatuma n’abantu naba naratakaje cyangwa se nawe yaba yaratakaje twabahuriza hamwe. Ntekereza kuri uyu mushinga ndavuga nti ‘ni ndamuka nihuje nawe na ba bafana dushobora kuba twaratakaje mu buryo bumwe cyangwa ubundi nabo bashobora kuba bagaruka.”

Asinah ngo byaramugoye cyane kugirango yumvishe Riderman aho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye.

 Ati “ Ntabwo byanyoroheye kuko yarashatse, byamfashe igihe ariko sinigeze nshika intege narakomeje ndabimusaba ndamubwira nti ‘kuko hari abantu batandukanye kubera twebwe ntekereza ko bizabagarura hamwe.”

Asinah avuga ko Riderman yarangije kuririmba iyi ndirimbo mu 2018, ariko nyuma y’aho yaje kumwihinduka ku buryo byanatumye itinda gusohoka ndetse ntanagaragare mu mashusho yayo.

Ati “Hajemo ibibazo by’uko Riderman yari yafashe icyemezo cy’uko tugomba kuyikorana nyuma yaho biza guhinduka ariko njyewe indirimbo nari namaze no kuyishyura, sinigeze nshika intege, Holybeat ashaka kunyima indirimbo yanjye hazamo ibibazo nk’ibyo ariko byaje gukemuka.”

Asinah yaboneyeho kubwira abanyamakuru ko bitewe n’akayabo kagera ku ibihumbi 8 by’idorari iyi ndirimbo  yamutwaye byatumye ayishyira hanze mu rwego rwo kutabura byose ngo kuko yumbaga imbaraga yayitakajeho aricyo gihe ngo yereke abanyarwanda ibyo yari ahugiyemo.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU