Umugabo witwa Habimana Jotham utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Nyagasenyi mu Mudugudu wa Kavura yatemye umugore we witwa Nyirambarushimana Mwamini akoresheje kupakupa anamuhondesha inyundo ku magufwa, nyuma yo kunywa agasinda.

Rwamagana: Umugabo yatemye umugore we yifashishije kupakupa n’inyundo

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru ubwo Habimana yatahaga yasinze abaturage bakavuga ko yari yanyweye inzoga bataziriye akabyiniriro ka ‘Dunda ubwonko’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro Hanyurwimfura Egide yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iby’uyu mugabo bivugwa ko yatemye umugore we byabaye.

Ati “ Yamukubise inyundo na kupakupa.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise afatwa ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) naho uwo mugore ajyanya kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibyo ari bimwe mu bibazo bakunda guhura nabyo bijyanye n’umutekano muke byiganjemo ibiterwa n’ubusinzi.

Ati “Ibibazo byinshi duhura nabyo cyane cyane ibiba mu gihe cy’ijoro abahohotera abandi barimo abagabo bahohotera abagore cyangwa abagore bahohotera abagabo akenshi usanga bishingiye ku businzi nibyo byinshi tubona ugereranyije n’ibindi.”

Dunda ubwonko, Icyuma n’izindi ni zimwe mu nzoga zikunze guteza umutekano muke.

Nubwo abaturage usanga barazise amazina, ubusanzwe izi nzoga zifite ikirango kigaragaza ko zemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, ariko abaturage bakagaragaza ko zikomeje guteza umutekano muke bitewe nuko umuntu yitwaza amafaranga make akanywa nyinshi bigatuma ateza umutekano muke mu isantere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU