Samuel Eto’o yahakanye byimazeyo ko adashobora kwinjira muri politiki uko besnhi babimusaba ko ahubwo agitekereza neza uburyo agomba gukora umwuga w’ubutoza nyuma y’igihe kirekire akina neza.

Samuel Eto'o poses during a photo session, Paris, Oct. 24, 2019. (AFP Photo)

Samuel Eto yemereye AFP ko azi neza ko yagize ibihe byiza mu mwuga wo gucora ruhago mu makipe atandukanye yagiye anyuramo ku mugabane w’uburayi ndetse anahakana ko adashobora kwinjira muri politiki “Buri wese yavukiye ubwamamare bwe, buri wese mu bintu runaka agira uruhare rwe muri politiki, ku kigero runaka kuri ubu ntabwo nshaka kwinjira muri politiki” Eto abwira AFP.

Umunya Liberia George Weah aheruka gusoza umwuga we muri ruhago ahita yinjira muri politiki iranamuhira ubu ni peresida wa repubulika muri icyo gihugu, uyu George Weah ni nawe mukinnyi gusa ukomoka ku muhabane wa Africa ufite umupira wa zahabu uzwi nka”ballon d’or”, Eto aherutse kumvikana avuka ko yawubuze kubera uruhu rwe.

Mu masaha make ashize Samuel Eto’o yashimagije umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Predent Paul Kagame ko ari inkingi ya mwamba kuri uyu mugabane anacyeza ibikorwa by’iterambere byagezweho mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU