Trackslayer yavuze ko ubukwe bwe buzaba taliki ya 20 Ukuboza 2019 , aho gusaba no gukwa bizabera ahitwa Ten to two garden ,mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizaba taliki ya 21 Ukuboza 2019.

Trackslayer yashyize hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe buzaba iminsi 2

Nshuti Peter uzwi nka Producer Trackslayer ni umwe mu basore bamaze igihe batunganya umuziki mu buryo bw’amajwi hano mu Rwanda aho kuri ubu ari gukorera mu nzu ya Touch Entertainment. Mu minsi ishize nibwo yambitse umukunzi we impeta ndetse ahishura ko uyu mwaka azakora ubukwe n’umukunzi we Eliane Nikuze bamaze igihe bakundana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo yashyize hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe aho ubu bukwe bufite agashya ko kuba buzaba iminsi ibiri.

Yavuze ko ubukwe bwe buzaba taliki ya 20/12/2019 ,aho uyu munzi hazakorwa imihango irimo gusaba no gukwa bizabera ahitwa Ten to Two Garden ku isaha ya saa cyenda ,mu gihe taliki ya 21/12/2019 hazaba umuhango wo gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Bethlehem Miracle Church ruherereye I Nyamirambo ku isaha ya saa 5:00 ,mu gihe abatumiwe bose bazakirirwa muri Salle Mwana Ukundwa iherereye mu midugudu ya BNR ku I Rebero.

Trackslayer yashyize hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe buzaba iminsi 2

Twakwibutsa ko Trackslayer amaze imyaka 8 akundana na Eliane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU