Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko ingabo zimwe z’Amerika zizaguma muri Syria nubwo yari yasabye ko zose ziva muri icyo gihugu.

Trump yatangaje ko zimwe mu ngabo z’Amerika zizaguma muri Syria

Yavuze ko umubare muto w’abasirikare bazahaguma barinze amariba avomwamo ibikomoka kuri peteroli, mu gihe abandi bazaguma hafi y’ibihugu bya Israel na Jordanie.

Icyemezo yafashe mu byumweru bibiri bishize cyo gukura ingabo z’Amerika mu karere k’umupaka wa Syria na Turukiya, cyamaganwe na benshi harimo na bamwe bo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani.

Nyuma yaho gato, Turukiya yatangiye kugaba ibitero muri ako karere ku barwanyi b’aba-Kurdes bahoze ari inshuti z’Amerika. Perezida Trump yongeye gushyigikira icyemezo cye cyo kuhavana izo ngabo ariko zimwe zikaba zizaguma muri Syria.

Abarwanyi bayobowe n’aba-Kurdes bo bamushinja kubatererana mu gihe bafashije Amerika mu rugamba rwo guhashya umutwe wiyita leta ya kisilamu (ISIS).

Bwana Trump yagize ati: “Kuki twashora abasirikare bacu mu mitwe ibiri migari, ishobora kuba igizwe n’abantu ibihumbi amagana, iri kurwana? Ntabwo mbyiyumvisha”. Yongeyeho ati: “Natowe kubera gusezeranya kugarura abasirikare bacu mu rugo.”

Ariko Bwana Trump yanavuze ko Amerika yasabwe na Israel na Jordanie kurekera umubare muto w’abasirikare mu kandi “gace gatandukanye cyane ka Syria”.

Yavuze ko mu kandi gace k’icyo gihugu abasirikare b’Amerika bacyenewe ngo “bacunge umutekano w’ibikomoka kuri peteroli”.Mu cyumweru gishize Bwana Trump akaba yari yavuze ko Amerika “atari umupolisi” w’isi.

Trump yatangaje ko zimwe mu ngabo z’Amerika zizaguma muri Syria

Ubu habarurwa abasirikare b’Amerika barenga 200,000 bari mu bice bitandukanye by’isi birimo umutekano mucye, nubwo Trump yari yasezeranyije kubacyura

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU