Ku mbuga nkoranyambaga  zo muri Nigeria ndetse no muri Ghana harimo gucicikana amafoto y’umugeni witwa Pearl ufite ubunini budasanzwe washyingiranwe n’umusore batanganya umubyibuho.

Kuri iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’umugabo witwa David wo mu gihugu cya Ghana yatangaje benshi ubwo hagaragaraga ifoto ye ateruye umugore we, witwa Pearl bari bakoze ubukwe.

Uyu mugore uvuga ko afite ibiro 200 ngo benshi bajya batangarira umubyibuho we. Benshi mu bantu babonye aya mafoto y’ubukwe batangaye cyane bandika ko uyu mugabo afite urukundo rw’ukuri kuko nta muntu ubeshya washakana n’umugore ubyibushye nka Pearl.

Mu bitekerezo by’ababakurikira ku mbuga nkoranyamba bavuze ko ubukwe bwabo butangaje aho baboneyeho kubifuriza urugo ruhire no kuzabyara kobwa na hungu.

REBA AMAFOTO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU