Mu gihugu cya Uganda ubwo hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye hitabajwe ingabo zirinda umukuru w’igihugu cya Uganda.

Uganda: Hitabajwe ingabo zirinda Perezida mu itangizwa ry' ibizamini by’abanyeshuri

Mu gihugu cya Uganda ubwo hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu Karere ka Mbarara, ibizamini byagejejwe ku bigo bitandukanye bizakorerwaho ibizamini, hitabajwe ingabo z’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Ibi bizamini byatangiye gukorwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2019, bikaba byarindishijwe abakomando cy abasirikare bashizwe kurinda umukuru w’igihugu cya Uganda mu rwego rwo kwirinda ko byakwibwa na bamwe mu banyeshuri bakaba bakopezwa.

Umuco wo kwiba ibizamini urasanzwe muri Uganda ku buryo mu ikorwa ryabyo haba harimo ruswa nyinshi aho ababyeyi bazitanga kugira ngo abana babo bakopezwe bazasohoke ari aba mbere bibaheshe andi mahirwe nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.

Uganda: Hitabajwe ingabo zirinda Perezida mu itangizwa ry' ibizamini by’abanyeshuri
Umutwe wa gisirikare witwa SFC ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Uganda

Ku banyeshuri ibi byabaye nk’agashya ubwo babonaga bazaniwe ibizamini mu modoka za gisirikare, birinzwe n’abashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) n’abashinzwe kurinda Perezida, umutwe wa gisirikare witwa SFC ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Uganda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU