Uganda yatangaje ko igiye kubyutsa itegeko rirwanya abatinganyi muri iki gihugu, rishobora kuzahanisha igihano cy’urupfu abazahamwa nicyo cyaha.

Uganda ishobora kubyutsa itegeko riha igihano cy’urupfu abatinganyi
SANYO DIGITAL CAMERA

Minisitiri w’imyitwarire, Simon Lokodo yagize ati “Kuryamana kw’abahuje igitsina ntabwo ari umuco w’abagande nyamara hashize igihe hariho ubukangurambaga abatinganyi mu mashuri by’umwihariko mu rubyiruko aho bakwiza ibihuha ngo ni ibyo umuntu avukana.”

Lokodo yavuze ko icyo bashaka ari uko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda bisobanurwa neza, ubikora, ubikwirakwiza n’ubishishikariza abandi bagahabwa igihano cy’urupfu.

Byinshi mu bihugu bya Afurika bifata ubutinganyi nk’umuziro ndetse bimwe byashyizeho amategeko atanga ibihano birimo gufungwa cyangwa icy’urupfu ku muntu wabihamijwe.

Lokodo yavuze ko mu minsi mike iryo tegeko riragarurwa mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse barifuza ko ritorwa mbere y’uko umwaka urangira.

Lokodo yavuze ko bakoze ubukangurambaga mu badepite ku buryo bazaritora ku bwinshi nkuko ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza cyabyanditse.

Mu 2014, urukiko rurinda Itegeko Nshinga ryatesheje agaciro itegeko rihana abatinganyi nyuma yo gusanga hari amakosa arimo.

Ubwo Uganda yatangizaga iryo tegeko mu 2014, yaramaganywe ku rwego mpuzamahanga ishinjwa kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Aho icyo gihe Leta zunzu ubumwe z’Amerika yahagaritse inkunga zose yaherezaga muriki gihugu kubera uyumwanzuro gusa kuri iyi nshur Lokodo yavuze ko bazirengera ibizababaho byose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU