Ann Grace Aguti w’imyaka 36 y’amavuko yashyingiranwe n’abagabo batatu mu gace ka Amugagara, Kumel bose bakaba babana mu nzu imwe y’uyu mugore.

Aba bagabo batatu aribo Richard Alich, John Peter Oluka na Michael Enyaku batangarije Sundayvison ko nta kibazo bafite kuba bararongowe n’umugore bakaba banabana mu nzu imwe.

Batangarije iki kinyamakuru ko amabwiriza yose agenga urugo atangwa na Aguti, akabagaburira hamwe, gahunda irebana n’amabanga y’urugo byose bikaba bitegurwa n’uyu mugore bafata nk’umukuru w’umuryango.

Aguti ngo yari asanzwe afite abagabo benshi, gusa ngo bamwe yagiye abirukana kubera imyitwarire itari myiza.

Alich abwira iki kinyamakuru uko yamenyanye na Grace, yagize ati “Igare rye ryari rifite ikibazo mu mashini, namwemereye kurikora, byagiye biza nisanga hano, nguma muri iyi nzu”.

Oluka we ngo yari asanzwe azi Grace nk’umugore ufite abagabo benshi “Njyewe twahuriye mu gishanga aho nari nashoye inka zanjye, twaganiriye nikinira musaba kuzagenda nanjye akangira umugabo we. Tubayeho mu buzima bwiza, mbese nta kibazo na kimwe mfitanye na bagenzi banjye”.

Grace afite abana batatu akaba anatwiye inda y’amezi atandatu. Ibyishimo bye ngo akaba ari ugutunga abagabo benshi.

Ati “Umunezero wanjye ni ukugira umubare munini w’abagabo babasha guhaza ibyifuzo byanjye nk’umugore w’urugo, ntabwo umugabo wanjye yari abashije, nyuma yo gutandukana na we nibwo natangiye kubona aba bihariye,mfite inshingano zo gutunga abagabo mfite, kandi nkomeje no gushaka abandi”.

Ubusanzwe ngo Grace yari afite abagabo Bane, mu Ukuboza umwaka ushize uwitwa Sam Otim, benshi bazi nka Ejuge agirira ishyari bagenzi be, bityo Grace ahita amwirukana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU