Mese muri Leta ya Arizona, umugabo witwa Michael Navage w’imyaka 40 yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gushinjwa gusambanya injangwe ye.

Umugabo yafashwe arimo gusambanya injangwe

Michael atuye mu gace ka Mese, gaherereye muri Leta ya Arizona, polisi ikaba yaramutaye muri yombi nyuma yo guhuruzwa n’abaturanyi be bari bakomeje kumva urusaku rw’injangwe,ndetse n’uyu mugabo asakuriza mu nzu ye asaba ubufasha.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Metro, ngo uyu mugabo Michael Navage basanze injangwe yamuswaratuye ku gitsina cye. Ubwo polisi yatabaraga yasanze ahagaze mu bwogero yambaye ubusa afite injangwe yafatishihe ibipapuro.

Yireguye avuga ko yari mu bwogero hamwe n’iyo nyamaswa, ibipapuro yari afite yiregura avuga ko yabihanaguzagamo.

N’ubwo uyu mugabo yahakanye iki cyaha, ashimangira ko atasambanije iyi njangwe, ndetse ko ayikunda cyane. Veterineri we ngo yemeje ko iyi njangwe yasuzumwe bagasanga ifite ibisebe ku nnyo yayo. Ibi bikaba ibimenyetso bigaragaza bikanahamya uyu mugabo gusambanya injangwe ye.

Uyu mugabo wari unasanzwe ashinjwa ibindi byaha birimo no gufatanwa amafaranga y’amahimbano, akaba yarafunzwe mu gihe yari ataragezwa imbere y’urukiko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU