Kuri uyu wa Kabiri, Brig Gen Rwigamba Andrew (Rtd) wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashyinguwe nyuma y’iminsi yitabye Imana.

Umuhango wo gushyingura Rtd Brig Gen Rwigamba Andrew waranzwe n'agahinda kenshi

Brig Gen (Rtd) Rwigamba yitabye Imana tariki 17 Ukwakira 2019 aho yari ari kuvurirwa mu bitaro bya Cairo International Medical Center.

Umuhango wo guherekeza Rwigamba witabiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, Umujyanama mukuru wa Perezida mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, umuryango wa nyakwigendera n’inshuti.

Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango n’abasigaye bwoherejwe na Perezida Paul Kagame bugasomwa na Gen James Kabarebe, yavuze ko igihugu kibuze intwari yaraharaniye ukwibohora kwacyo.

Yagize ati “ RDF nk’urwego rubuze umusirikare w’intwari. Igihugu kibuze umwana wacyo w’intwari. Kumwibuka bikwiriye kuba ugukomeza guharanira ko RDF ikomeza gukomera no kugira u Rwanda igihugu giteye imbere ari nabyo Brig Gen Rwigamba yaharaniye.”

Yakomeje agira ati “Kubura umusangirangendo Brig Gen (Rtd) Rwigamba, bitwibutsa abandi bitabye Imana baharanira kubohora igihugu cyacu. Bemeye guhara ubuzima bwabo ngo babohore igihugu cyabo. Brig Gen (Rtd) mu buzima bwe yitangiye gukorera igihugu cye kugira ngo tubeho ubuzima bwiza kandi dukwiriye.”

Brig Gen (Rtd) Rwigamba asize abana batanu. Yavutse tariki 12 Gicurasi 1955 mu yahoze ari Perefegitura y’Umutara, amashuri abanza ayigira Kabarole.

Umuryango we waje guhungira muri Uganda mu 1964 aho yigiye icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ahitwa Nyakasura, akomereza Makerere.

Yabonye Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Amategeko yavanye muri Kaminuza ya Makerere, anabona icyiciro cya Gatatu mu mibanire mpuzamahanga nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza ya Nairobi. Yagiye kandi abona andi masomo ajyanye n’ibya gisirikare.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Brig Gen Rwigamba Andrew yagiye akora inshingano zitandukanye muri RPA harimo gushingwa amategeko, akaba yarabaye kandi mu itsinda ry’abari mu masezerano ya Arusha yahuzaga ingabo za RPA n’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Gen Rwigamba kandi yari mu bunyamabanga bukuru bwa RPA, mu gihe cy’imyaka ine yo kubohora igihugu.Yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, umwanya yavuyeho muri Nyakanga 2008.

Mu Ukwakira 2013, Brig Gen Andrew Rwigamba yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda we hamwe n’abandi basirikare b’abofisiye 33, ba su- ofisiye 46 n’abasirikare 642.

Nyuma yo gusezererwa mu ngabo, yakomeje gukora muri Minisiteri y’Ingabo aho yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Umuhango wo gushyingura Rtd Brig Gen Rwigamba Andrew waranzwe n'agahinda kenshi

Umuhango wo gushyingura Rtd Brig Gen Rwigamba Andrew waranzwe n'agahinda kenshi

Umuhango wo gushyingura waranzwe n'agahinda kenshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU